Nyamasheke : Impanuka y'ubwato yahitanye umuntu umwe undi aburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya z'umugoroba kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, ubwo abantu bari bavuye gusaba umugeni mu Murenge wa Nyabitekeri. Bari baturutse mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Nyuma yo gukora impanuka batabawe n'ubwato bw'abarobyi, bwahise bubakomezanya bubageza aho bari baturutse.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'uko mu Kivu harimo imiyaga myinshi kuko ayo masaha imvura yarimo igwa.

Yasabye abakora ingendo zo mu mazi kujya bazirikana kwambara amakote y'umutekano wo mu mazi (life jacket) no kujya bibuka gutanga amakuru y'ubwato bugiye guhaguruka n'umubare w'abantu butwaye.

Igikorwa cyo gushakisha uwaburire irengero kirakomeje. Abantu 18 barokotse, n'umurambo batahanywe n'ubwato bw'abarobyi bwatabaye.

Abari muri ubu bwato bose bivugwa ko bari bambaye amakoti yabugenewe, icyabaye nk'iyobera ni uburyo umwe muri bo yaburire irengero.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Impanuka-y-ubwato-yahitanye-umuntu-umwe-undi-aburirwa-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)