
Ubwo bukangurambaga buri gukorwa n'ubuyobozi ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abanyeshuri mu Rwanda, Ndayisaba Eustache, yavuze ko batangije ubukanguramaba bwo gushishikariza abanyeshuri gusubira ku ishuri no gukumira inda ziterwa abangavu.
Ati 'Ubu bukangurambaga turi kubukora dufatanyije na Plan International Rwanda, twahereye mu Karere ka Nyaruguru ariko tuzakomereza no mu tundi turere dufite intego ko tuzagera mu bigo byose by'amashuri yisumbuye mu gihugu.'
Bahereye mu Rwunge rw'Amashuri Saint Paul Kibeho kuko iryo shuri rifite abakobwa batewe inda bava mu ishuri ariko bamwe bamaze gusubiramo kuko abana babo bakuze.
Ndayisaba yavuze ko mu byo bakora harimo no gukumira inda z'imburagihe ziterwa abangavu kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo no kuva mu ishuri.
Mu rwego rwo guhangana n'icyo kibazo cy'inda ziterwa abangavu imburagihe, ku mashuri bari gukoreramo ubukangurambaga bari gusiga batangije 'Club' igizwe n'abanyeshuri izajya inyuzwamo inyigisho kuri byo.
Ati 'Kugira ngo haboneke uburyo bw'uko ayo makuru bajya bayahana twasanze ari ngombwa ko dushyiraho amatsinda afite inshingano yo kwigishanya hagati yabo no kwigisha abandi banyeshuri ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'
Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 19 Mutarama 2022 mu Karere ka Nyaruguru mu mashuri y'incuke ubwitabire bw'abanyeshuri buri kuri 93,5% kuko mu bana 8 521 hamaze gutangira 7 970, bivuze ko ubwo hasigaye abagera ku 551.
Mu mashuri abanza ubwitabire bugeze kuri 96% kuko mu banyeshuri 71 612 hatangiye 68 779, bisobanuye ko hari 2 833 bakiri mu rugo.
Mu mashuri yisumbuye ku banyeshuri biga bataha ubwitabire buri kuri 96,7% kuko mu 16 645 abamaze gutangira ishuri ni 16 088 hakaba hasigaye 557.
Mu biga bacumbikirwa mu mashuri yisumbuye ubwitabire bugeza kuri 97,7% kuko mu bagomba gutangira bagera ku 4 093 hamaze gutangira abangana na 4 000.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abanyeshuri bose basubire ku ishuri.
Yasobanuye ko uburyo bukoreshwa harimo guhamagara hifashishijwe 'Sono mobile', gutanga amatangazo mu nsengero na Kiliziya, gushaka abana urugo ku rundi, inama zitandukanye zihuza inzego zinyuranye n'ibindi.
Ati 'Gushakisha abana birakomeje kandi uburyo turi gukoresha buri gutanga umusaruro.'
Byukusenge yavuze ko ibibazo byose bituma umunyeshuri atajya ku ishuri bigomba gukemurwa ariko bizakorwa ari ku ishuri kuko nta gikwiye kumubuza kwiga.
Bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri Saint Paul Kibeho bavuze ko bimwe mu bituma abanyeshuri bava mu ishuri harimo kuba ababyeyi batabitaho ngo babahe ibikoresho, abangavu baterwa inda n'ubukene buri mu miryango.
Bagaragaje kandi ko hari ababyeyi babakura mu ishuri bakabakoresha imirimo yo mu rugo irimo kwita ku matungo cyangwa guteka.


