Pakistan: Urubura rwishe abantu bari bagiye 'kuryoshya' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu babarirwa muri makumyabiri na babiri nibo babarurwa kugeza ubu ko bitabye Imana ahitwa Muree mu bilometero mirongo irindwi uvuye Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan.

Nk'uko bitangazwa n'inzego z'ubutegetsi muri Pakistan, ibinyabiziga bisaga igihumbi byaheze mu muhanda kubera ubwinshi bw'urubura budasanzwe, ubwo ba nyirabyo berekezaga ku musozi muremure bajya kureba ubwiza bw'urubura rwariho rugwa.

Inkuru dukesha BBC Persian ivuga ko Igisilikare kiratangaza ko abantu bagera kuri magana atatu bari barengewe n'urubura aribo bamaze gutabarwa kugeza kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mutarama 2022.

Umuvugizi w'ingabo yatangaje ko ingabo n'inzego z'umutekano bari gufatanya gusukura uwo muhanda werekeza Muree, ndetse kuri ubu ubutegetsi bukaba nta kindi kinyabiziga burimo kwemerera kwerekeza muri ako gace uretse gusa ibinyabiziga bitwaye ibiringiti n'ibiribwa nk'ubutabazi bw'ibanze ku barengewe n'urubura nk'uko byatangajwe na Sheikh Ahmad Rasheed Minisitiri w'umutekano mu gihugu cya Pakistan.

Mu minsi ishize amagana y'ibinyabiziga yatangiye kwinjira mu gace ka Muree gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umurwa mukuru Islamabad ndetse hirya no hino muri Pakistan hatangira gucicikana amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu barimo kwinezeza mu rubura.

Ku wa gatanu w'icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko ikirere cyo muri ako gace cyakonje ku rwego rwo hejuru, bucya kuwa gatandatu hagwa urubura rwinshi cyane ari nako abakomeza gusura ako gace biyongera.

Amafoto n'amavideo agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zegeranye cyane kandi zarengewe n'urubura.

Inzego z'ubutabazi zitangaza ko kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bagera kuri makumyabiri na babiri, muri bo hakaba harimo abana bato bagera ku icumi.

Othman Abbas umwe mu bari batembereye muri ako gace, ku murongo wa telephone yabwiye igitangazamakuru cyo mu bufaransa ko abantu bamerewe nabi cyane.

Abarimo gutabarwa barimo gufashwa n'abaturage babaha ibiringiti n'ibiribwa ndetse abandi bakajyanwa mu nyubako za Leta n'amashuri.

Imran Ahmad Khan minisitiri w'intebe muri Pakistan ku rukuta rwe rwa twitter agaragaza akababaro kandi ahamagarira ababishoboye bose gutanga ubutabazi.

Musinga C.

 

 

 

The post Pakistan: Urubura rwishe abantu bari bagiye 'kuryoshya' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/10/pakistan-urubura-rwishe-abantu-bari-bagiye-kuryoshya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)