Past Rutayisire yaneguye abakobwa bajya mu rusengero bambaye amakanzu asatuye bikabije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Antoine Rutayisire yabivuze mu materaniro yabaye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yariho asezeranya abageni bari baje gusezeranira mu rusengero rwe.

Yatangiye agira 'Abakristo murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano ! Turambiwe kureba Pornographie mu rusengero.'

Yakomeje agira ati 'Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.'

Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by'umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.

Ati 'Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y'ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise ? Ikanzu y'ubukwe ibe ifunze hejuru.'

Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w'Imana uri kuganira n'abakirisitu, ati 'Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.'

Uyu Mukozi w'Imana yavuze ko ibintu bikwiye guhinduka 'guhera uyu munsi', aho umukobwa uzajya wemererwa gusezerana, ari uwambaye ikanzu isatuye kugera hejuru y'amavi, mu gihe yaba yahisemo kwambara ikanzu imeze gutyo.

Ati 'Ntabwo nanze ko muzisatura, ariko nimuzisature mugarukirize hejuru y'amavi. Muri iyi minsi twabisabwe n'ababyeyi bamwe na bamwe.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Past-Rutayisire-yaneguye-abakobwa-bajya-mu-rusengero-bambaye-amakanzu-asatuye-bikabije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)