Perezida Kagame yafashe mu mugongo abagwiriwe n'ibiza muri Gisagara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw
Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw'Akarere KA Gisagara

Ubwo yaganiraga na bamwe muri bo, yababwiye ko yabazaniye inkunga yabageneye nk'abavandimwe be (avuka i Save), ariko ko hari n'inkunga bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ya miliyoni 10 yaje abazaniye.

Yagize ati "Sinaje kubasura nka Perezida wa Sena, ahubwo nka Gusitini w'i Shyanda, umuvandimwe wanyu. Ejo nabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu munsi nza kubareba nk'abavandimwe banjye bagwiririwe n'ibyago, ampa miliyoni 10 ze ku giti cye, zo kubafata mu mugongo kugira ngo mushobore gutabarwa bidatinze."

Inzu zabo zarasenyutse ndetse n
Inzu zabo zarasenyutse ndetse n'indi mitungo irangirika

Ayo mafaranga hamwe n'ayo Perezida wa Sena yongeyeho na yo akayashyikiriza ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, ngo ntakuraho ko abanyesave bazafashwa n'inzego zifasha abagwiriwe n'ibiza mu buryo busanzwe.

N'ikimenyimenyi, hari abashyikirijwe ibikoresho byo mu rugo harimo amasafuriya, ibikombe, amasahane, ibiyiko, ibiringiti, shitingi, imikeka, indobo n'amajerekani, ku nkunga ya Croix Rouge.

Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza
Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza

Perezida wa Sena yanasabye abaturanyi b'abafite inzu zasenyutse kuba babacumbikiye mu gihe batarabasha gusana inzu zabo, bazirikana ko na bo byababaho.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yafashe-mu-mugongo-abagwiriwe-n-ibiza-muri-gisagara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)