Perezida Kagame yafunguye Ihuriro Nyafurika ry'Abagaba b'Ingabo zirwanira mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri huriro muri uyu mwaka wa 2022 rirasuzuma by'umwihariko ibijyanye n'ubufatanye mu gutwara abantu n'ibintu binyuze mu nzira zo mu kirere.

Inama y'iri huriro nyafurika yateguwe n'u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu 30 byo muri Afurika.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ubufatanye hagati y'ibi bihugu ari bwo bwakemura ibibazo uyu mugabane ufite mu bijyanye n'ibikorwa n'ingendo bibera mu kirere.

Perezida Kagame yagize ati "Inyungu zo gukorera hamwe ziragaragara, mbere ya byose, bituma habaho kubona indege zujuje ubuziranenge mu gutwara abantu n'ibintu, bituma kandi habaho gutegurira hamwe amahugurwa y'abaderevu ndetse no kuvugurura ibijyanye n'ingendo zo mu kirere hakaba gukoresha uburyo bugezweho".

Perezida Kagame avuga ko hakiri ibibazo bijyanye no kumenya amakuru y'ikirere ndetse n'ubushobozi buke bw'ibihugu, ariko byose bikaba byakemurwa no gukorera hamwe.

Kuva intambara yakwaduka mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika muri 2013, ubufatanye bw'u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bwatumye icyo gihugu kirufasha kujyanayo abasirikare n'ibikoresho, ariko nyuma yaho u Rwanda ruhita rugira ubushobozi bwo kwijyanira abasirikare n'ibikoresho mu bindi bihugu nka Mozambique.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/perezida-kagame-yafunguye-ihuriro-nyafurika-ry-abagaba-b-ingabo-zirwanira-mu-kirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)