Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi umwita Nyirarume #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, akaba yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Villade Urugwiro ku gicamunsi cy'uyu munsi.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, byatangaje aya makuru yo kuba Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bivuga ko "Bari kuganira ku mubano w'Ibihugu byombi ; u Rwanda na Uganda."

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari watangaje iby'uru ruzinduko rwe rw'umunsi umwe, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter, yari yagize ati 'Ejo nzaba ndi kumwe na Marume/Data wacu Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.'

MU GITONDO UBWO YAGERAGA MU RWADA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Gen-Muhoozi-umwita-Nyirarume

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)