Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye w'u Burundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira, bagirana ibiganiro byihariye mu kunoza umubano w'ibihugu byombi.

Umukuru w'Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri Amb. Ezéchiel Nibigira n'itsinda ayoboye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022.

Perezidansi y'u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Bagize bati " Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye intumwa ziyobowe na Minisitiri w'Uburundi ushinzwe ibikorwa bya EAC, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira,n'ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi."

Ibi biganiro byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye buje nyuma y'aho kuwa 27 Ukuboza 2021, Perezida Ndayishimye yasengeye u Rwanda n'ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.

Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n'umugore we bazamuye ibendera ry'u Burundi agira ati 'Dusabiye umugisha igihugu cy'u Rwanda n'abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane nabo kugira ngo tugira abaturanyi beza.'

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n'ubuhahirane.

Umubano w'u Rwanda n'u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Nkurunziza Pierre yari ku butegetsi.

Kuva icyo gihe inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ya-perezida-ndayishimiye-w-u-burundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)