Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w'Abibumbye Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Muri iki gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibuganiro byo kuzahura umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.

Ejo ku cyumweru, Gen. Muhoozi Kainerugaba - umuhungu wa Yoweri Museveni â€" yashyize amafoto abiri ya P.Kagame kuri Twitter yandikaho ati: 'uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.'

Mbere y'uko Covid-19 igera mu Rwanda no mu karere muri rusange,Uganda yari yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibibazo yashinjwaga n'u Rwanda hanyuma abakuru b'ibihugu bagaterana ariko iki cyorezo cyishe inama yari iteganyijwe.

Mu gukemura ibyo bibazo, habaye ibiganiro bihuza Abakuru b'Ibihugu n'ibihuza intumwa za Leta z'ibihugu byombi bikaba byaranitabiriwe n'abahuza Perezida Etienne Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola.

Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda ntiyigeze igaragaza aho igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n'umutima bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y'ubutabera ngo baburanishwe.

U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y'iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ibiganiro byo kuzahura umubano w'ibihugu byombi, byaje nyuma y'amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw'u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

Kuva mu myaka isaga ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

Yagize ati 'Twagize amahirwe yo kuganira ku bibazo bibiri by'ingenzi. Igice kinini cy'umupaka kirafunze, hari abavuga ngo mufungure imipaka ducuruze, ndetse ibyo buri muntu muri aka Karere arabishaka. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y'uko ifungurwa.''

'Abanyarwanda bafite ibibazo byo kubuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari. Inzego zo muri Uganda zirabahiga aho zibabonye, zitanga impamvu z'uko umutekano muke uterwa n'Abanyarwanda. Icyo kibazo twakiganiriyeho. Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk'ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.''

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda kubera uko kutumvikana hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ya-perezida-museveni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)