Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Peter Vrooman - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasezeweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Vrooman yahinduriwe inshingano agirwa Ambasaderi muri Mozambique.

Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n'umubare munini w'Abanyarwanda bitewe n'uburyo yabisanishagaho cyane.

Abenshi bamukundiraga umuhate yashyize mu kwiga Ikinyarwanda kuva yagera mu Gihugu kandi akabigeraho mu gihe gito. Yari asigaye avuga imbwirwaruhame ze nyinshi mu Kinyarwanda.

Muri manda ye, Vrooman ntiyahwemye kugaragara ko Amerika ari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda. By'umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19 yakunze kumvikana mu mvugo igira iti 'Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu, mube Amahoro'.

Peter Vrooman yabaye muri Afurika imyaka myinshi, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Yakoze nk'ushinzwe gutegura ingendo n'imbwirwaruhame z'Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n'ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 - Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Peter Vrooman
Peter Vrooman yari amaze imyaka irenga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-ambasaderi-peter-vrooman

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)