- Samia Suluhu Hassan
Ni umuhango wabimburiwe n'ibirori byabereye muri Perezidansi ya Tanzania, biherereye i Dar es Salaam byari bigamije kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize no kwizihiza umwaka mushya wa 2022.
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye, abitabiriye ibirori bakaba bagiye bagaruka ku gushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku mwanya yabageneye wo gusangirira hamwe ndetse n'umuhate afite mu kuyobora igihugu cyane cyane mu ngamba zashyizweho zijyanye no guhangana n'icyorezo cya Covid-19 mu byiciro byose.
Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye abitabiriye ubutumire bwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2021 no gutangira umwaka mushya wa 2022 ati: 'Ndabashimiye mu byubahiro byanyu mwese mwitabiriye ubutumire bwanjye. Mbahaye ikaze muri ibi birori byo gusoza umwaka warangiye wa 2021 no gutangira umwaka mushya wa 2022. Ndabizi hari benshi twagiye duhura ku giti cyabo ariko ni ubwa mbere duhuriye hamwe twese'.
Yashimiye buri rwego rwitabiriye n'uruhare rwagize mu byagezweho mu mwaka wa 2021 ndetse n'inkunga izo nzego zagize mu gutuma habaho kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ndetse avuga ko yizera ko ubufatanye buzakomeza.
Yavuze ko umwaka wa 2021 wakomereye igihugu cya Tanzania aho bwa mbere mu mateka babuze Umukuru w'igihugu. Ati: 'Umwaka wa 2021 ni umwaka wabaye mubi ku gihugu cyacu. Bwa mbere mu mateka ya Tanzania twabuze Perezida w'Igihugu Dr John Pombe Magufuli, watabarutse tariki 17 Werurwe 2021,' maze hagendewe ku itegeko nshinga rya Tanzania agahita amusimbura.
Perezida Samia Suluhu yashimiye abagize uruhare bose mu kumushyigikira ubwo yari afashe inshingano zo kuyobora Igihugu kuko yari abikeneye.
Avuga ko akijya ku butegetsi kandi hari ibyo yashyizemo imbaraga cyane birimo Demokarasi, imiyoborere myiza hagendewe ku mategeko, gushyiraho uburyo bwo gukusanya no gucunga imisoro, gukorana bya hafi n'abikorera, guteza imbere ishoramari mu gihugu, guteza imbere inganda n' ibikorwa remezo hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho y'Abanyatanzania.