Perezida wa Brazil ari mu bitaro kubera uburwayi bwo mu nda bwamufashe amaze kurya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuganga wa Perezida Jair Bolsonaro witwa Antonio Luiz Macedo yatangaje aya makuru yo kujyana mu bitaro uyu mukuru wa kiriya Gihugu aho ubu ari gukorerwa ibizamini kugira ngo 'hamenyekane ikibazo afite mu nda.'

Antonio Luiz Macedo yatangaje ko ibizamini biri gukorerwa Perezida Jair Bolsonaro ari byo bizatanga umurongo w'ikigomba kumukorerwa nko kumubaga mu nda.

Jair Bolsonaro we ubwe yifashe ifoto aryamye mu bitaro yashyize urutoki rw'igikumwe hejuru bigaragaza ko ari gutora ka mitende.

Ubuyobozi bw'ibitaro arawariyemo, byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Jair Bolsonaro ameze neza.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, Perezida Jair Bolsonaro yari yajyanywe mu bitaro aho na bwo yari afite ikibazo cyo mu nda yatangiye kugira kva muri 2018.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Perezida-wa-Brazil-ari-mu-bitaro-kubera-uburwayi-bwo-mu-nda-bwamufashe-amaze-kurya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)