Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya EU yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
David Sassoli
David Sassoli

Umuvugizi we, Roberto Cuillo, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 saa saba na cumi n'itanu.

David Sassoli wavukiye i Florence mu Butaliyani taliki 30 Gicurasi 1956, yabarizwaga mu ishyaka ry'aba Democrate. Yize ibijyanye na Politiki muri Kaminuza y'i Roma, ariko aza gukora itangazamakuru mu binyamakuru by'iwabo.

Taliki 1 Nyakanga 2014, nibwo Sassoli yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w'Umuryango w'ibihugu by'i Burayi ku majwi 393, nyuma yaho taliki 2 Nyakanga 2019, nibwo yasabwe n'ihuriro riharanira iterambere ry'abasosiyaliste n'abademokarate, nka Perezida mushya w'Inteko Ishinga Amategeko ya EU, umunsi ukurikiyeho ahita atorwa ku majwi 345.

David Sassoli wabaye Perezida wa karindwi wa EU kuva muri 2019, Manda ye yagombaga kurangirana n'uku kwezi gusa, kuko ngo atateganyaga kwiyamamariza indi.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-eu-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)