PNL: Amakipe y'i Kigali araye mu mwijima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 14 wa shampiyona usize Kiyovu Sports ariyo kipe yonyine yo muri Kigali itsinze ikipe iyo mu ntara. Ku wa 6 tariki 22 Mutarama 2022 ni bwo Kiyovu Sports yakinaga na Espoir FC umukino wari wabereye i Nyamirambo. Iminota 90 yarangiye Kiyovu Sports ibabaje Espoir FC ku bitego 2-1. Umukino wakurikiyeho wahuje As Kigali na APR FC urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kiyovu Sports niyo kipe yo muri Kigali yabonye amanota 3 imbumbe

Kuri iki cyumweru ku izuba ry'igikatu, Rayon Sports yahuye n'uruva gusenya itsindwa na Marine FC iturutse mu mujyi wa Gisenyi ibitego 3-0 byari bibaye ubwa mbere Marine FC itsinda Rayon Sports ibitego birenze 3 mu mukino umwe.

Rayon Sports yaraye mu buzima bugoye

Ntabwo byagarukiye aho kuko Gasogi United yashakaga intsinzi nyuma yo gukuba itako i Musanze, nayo yaje gukubitwa itareba inyuma ibitego 2 n'ikipe ivuye mu mujyi wa Gisenyi.

APR FC na As Kigali zaguye miswi

Kuri uyu wa Mbere urwishe ya nka rwagumye kuyibamo, Gorilla FC mu minota 43 gusa yari imaze gutsindwa na Etoile de L'Est yari ivuye mu Karere ka Ngoma. Umukino warangiye Etoile de L'Est yuriranye amanota 3, bituma indi kipe yo muri wa Kigali isigara amara masa. Umukino wasoreje ihomba ry'amakipe yo muri Kigali, n'itsindwa rya Police FC yakubiswe na Bugesera FC ibitego 2-1, amanota atatu ataha mu mujyi wa Nyamata.

Ubutumwa bwa mbere uturutse hasi burerekana ko Gasogi United yiteguye neza ariko ibyakurikiyeho hejuru murabibona

Kuri uyu munsi wa 14 amakipe yo mu mujyi wa Kigali yagombaga gukinira ku manota 18 ariko atahanye amanota 5 gusa harimo 3 ya Kiyovu Sports ndetse n'andi 2 APR FC na As Kigali zagabanye. Ikipe zo mu mujyi wa Kigali zinjijwe ibitego 11 zinjiza 5. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113809/pnl-amakipe-yi-kigali-araye-mu-mwijima-113809.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)