Prof Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof Muvunyi yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n'ibyorezo. Uyu mugabo yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n'indwara ya Hepatitis B, kanseri y'ibere n'ubundi bushakashatsi butandukanye.

Asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by'agateganyo ku itariki 7 Ukuboza umwaka ushize, aho Urwego rw'Ubugenzacyaha (RBC) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza. Dr. Nsanzimana yari yaragiye kuri uwo mwanya mu 2019.

Prof Muvunyi azaba yungirijwe na Noella Bigirimana wari usanzwe akuriye Ishami ry'Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.

Mbere yaho, kuva muri Gashyantare 2017, yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa RBC. Bigirimana ari mu Nama Nkuru y'Ikigo cy'ubushakashatsi cya AI Transparency Institute ndetse n'iya Youth Combating NTDs.

Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere mu rwego rw'ubuzima, akaba yarayikuye muri kaminuza ya Brandeis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bigirimana kandi afite imyamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n'ubumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete.

Mu bandi bashyizwe mu nshingano muri RBC harimo Dr. Isabelle Mukagatare wagizwe ukuriye Ishami rya 'Biomedical Services'

Prof Muvunyi ahawe izi nshingano mu gihe RBC ikomeje urugamba rwo kuyobora gahunda y'Igihugu mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by'umwihariko ibikorwa by'ikingira biri gushyirwamo imbaraga muri iyi minsi.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Philippe Habinshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imicungire y'Ibiza mu gihe Benjamin Sesonga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu.

Dr. Charles Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera.

Hari kandi Divine Uwineza wagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri muri Minisiteri y'Uburezi. Jean Claude Kagaba yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Kigo cy'igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana mu gihe Thérèse Uwimana yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amakuru mu Kigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR.

Noella Bigirimana yagizwe Umuyobozi Wungirije muri RBC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-claude-mambo-muvunyi-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rbc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)