Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu kuzahura ababaswe n'ibiyobyabwenge n'uburaya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruhare buri wese ashobora kugira anyuze ku rubuga rwashinzwe na Purpose Rwanda, akaba yatanga inkunga kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego wihaye wo kuvana muri ubwo buzima abarenga ibihumbi 30 mu gihe cy'imyaka itanu.

Iyi ntego izagerwaho binyuze mu bukangurambaga burashishishikariza buri Munyarwanda wese kugira uruhare mu gukiza umuntu wabatswe n'ibiyobyabwenge.

Mu bantu 30.000, hakenewe nibura ibihumbi 120 Frw, kuri buri muntu wabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa uburaya.

Ni ukuvuga ko umuntu ku giti cye aramutse afite umutima wo gufasha muri uru rugamba ashobora kujya ku rubuga rwa Purpose Rwanda akuzuza ahabugenewe, agatanga inkunga y'ibihumbi 120 Frw bityo akaba atanze umusanzu wo kuvana Umunyarwanda umwe muri ubwo buzima.

Ubusanzwe uyu muryango udaharanira inyungu (Purpose Rwanda), ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw'intego ruzira ibiyobyabwenge.

Ibiyobyabwenge bihangayikishije Umuryango Nyarwanda

Ubushakashatsi bwakozwe na Purpose Rwanda muri Mutarama 2021 bugaragaza ko nibura muri Kigali ingo 10 ziba zifite umuntu umwe wabaswe n'ibiyobyabwenge.

Muri 612 bafashwa na Purpose Rwanda, ababaswe n'inzoga ni 30%, ababaswe n'ibiyobyabwenge ni 8%, ababaswe n'ubusambanyi n'ibiyobyabwenge ni 49%. Abamaze gukira ni 201.

Kuva uyu muryango watangira kugeza uyu munsi, umaze kugera kuri byinshi byiza mu gufatanya na Leta kwigisha ababaswe n'ibiyobyabwenge ku buryo bafite umubare munini w'abo bafashije kubireka.

Abafashijwe na Purpose Rwanda barimo Byukusenge Alain, bagaruka ku buryo bari barabaswe n'ibiyobyabgwenge ariko nyuma y'uko uyu muryango ubagezeho ugatangira kubaba hafi baje kubyigobotora.

Byukusenge yavuze ko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge akoresha ikiyobyabwenge cya héroïne , aho ngo yagitangiye acyitera mu rushinge, ariko ngo ahanini ngo yabitewe n'igikundi cy'abana b'abaturanyi.

Avuga ko icyabimuteye cyane ari uko yabanaga n'umubyeyi we umwe (Papa) nyuma umubyeyi we akaza kujya gukorera mu ntara, we ngo agasigarana n'umukozi, bigatangiriraho ngo yiha inshingano akiri muto, byaje gutuma yishora mu biyobyabwenge.

Ingaruka byamugizeho avuga ko yacikirije amashuri no guta icyizere cy'ababyeyi.

Ati 'Narangije umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza gusa ubu nakabaye narakomeje amashuri nk'abandi. Nari naratakarije ababyeyi icyizere nta n'umwe nari nzi numero ze za telefone, ariko ubu nyuma yo kubivamo ubu nditunze ntacyo nsaba, akazi kose ndagakora.'

Ubu buhamya abuhuza na mugenzi we, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, watangiye ishuri muri APADEMU i Butare acuruza ibiyobyabwenge bikaza gutuma yirukanwa.

Nyuma ngo yaje guhagarika ishuri umubyeyi we (Mama), amushakira ishuri muri APADE i Kigali ariko ngo akomeza gucuruza ibiyobyabwenge.

Ati 'Bampaye amafaranga yo kwiga Kaminuza 900 Frw nyaranguza ibiyobyabwenge uwo nyahaye naramubuze ndahomba bituma ndindira mu buzima bwanjye.'

Umubyeyi Yankurije wabyaye umwana umwe w'umuhungu, Rugamba Patrick, watangiye kunywa ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ngo akabimenya ageze mu mwaka wa gatatu byaje kumuviramo guhagarika ishuri.

Yankurije ashima Umuryango purpose Rwanda, watumye umwana we akira kuko ngo wamufashije kongera gukira.

Ati 'Ubu ni umwana twicara tukajya inama, mbere sinasigaga amafaranga mu nzu nibura na 1000 Frw kuko nari nzi ko yayajyana mu biyobyabwenge ariko ubu muha ibihumbi 100 Frw agahahira urugo.'

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000.

Yavuze ko byagaragaye ko benshi mu babaswe n'ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bakajya mu bikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n'ibindi.

Ati 'Ku bw'ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego, rutarangwamo ibiyobyabwenge no kugorora ababaswe na byo.'

Agaba akomeza avuga ko ikindi cyo kwishimirwa ngo ni uko abavuye mu biyobyabwenge bigizwemo uruhare na Purpose Rwanda bangana 1000, ubu na bo bafatanya n'uyu muryango kwigisha bagenzi babo ndetse ngo biratanga umusaruro ugaragara.

Imibare y'Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda (NRS) igaragaza ko abantu 38.894 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco n'aho 2.589 baracyagororwa.

Agaba uyobora Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge
Yankurije n'umuhungu we wari warabaswe n'ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bashimira Umuryango Purpose Rwanda
James na Daniella baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na bo biyemeje kugira uruhare mu gutuma urubyiruko ruva mu biyobyabwenge n'uburaya
Nawe ushobora kwifatanya na Purpose Rwanda mu kuvana nibura umuntu umwe mu biyobyabwenge
Umuyobozi wa Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bafite intego yo kuvana urubyiruko ibihumbi 30 mu biyobyabwenge uburaya n'indi migirire mibi ikomeje kugira urubyiruko imbata
Abantu batandukanye biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kuzahura ababaswe n'ibiyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/purpose-rwanda-yahamagariye-abanyarwanda-kugira-uruhare-mu-kuzahura-ababaswe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)