Rayon Sports ifite inzara yumutoza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bibazo by'ingutu byagoye iyi kipe mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona, harimo kutagira umutoza.

Iyi kipe yatangiye shampiyona itozwa na Masudi Djuma, yaje kumuhagarika nyuma yuko umusaruro warimo ubacika bareba, ikipe isigarana Lomami Marcel, nawe utarashoboye gukora ibyananiye Masudi.

Kugeza magingo aya, hagati ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange rwa shampiyona na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere, harimo ikinyuranyo cy'amanota atandatu, kuko ifite amanota 23, mu gihe Kiyovu ifite 29.

Mu mibare biracyashoboka ko aya manota yavamo ndetse ikipe igatwara igikombe, ariko kugira ngo bigerweho hari iby'ingenzi bigomba kubanza gukosorwa, buri kintu kikajya mu mwanya wacyo harimo no kugarurira icyizere abafana.

Mu mikino 14 imaze gukina, Rayon Sports yatsinzemo 6, inganya 5, itsindwa 3. Uyu ntabwo ari umusaruro mwiza ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona, ndetse iby'igikombe bishobora no kurangirira mu magambo.

Byabaye bibi cyane ndetse benshi batangira no kuzinukwa iby'igikombe uyu mwaka, ubwo Marines FC yatsindiraga Rayon Sports i Kigali ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona.

Ibyagiye bikoma mu nkokora iyi kipe ni byinshi, gusa ikiza ku isonga ni ukutagira umutoza uhuje na Rayon Sports n'intego zayo.

Mu mikino itambutse iyi kipe yagiye ikina, hagaragaye cyane icyuho cyo kutagira umutoza, byanayiviriyemo gutakaza amanota aho yari iyakeneye.

Ikipe ifite abakinnyi beza bakwifuzwa na buri kipe mu Rwanda, ariko kutagira umutoza nibyo bituma magingo aya yicaye ku mwanya wa gatanu kandi ifite intego y'igikombe.

ICYAKORWA KUGIRA NGO IGERE KU NTEGO Y'IGIKOMBE

Ntabwo iyi kipe isabwa byinshi kugira ngo itange ibyishimo ku bafana bayo, kuko isabwa kuzana umutoza uhuje kandi wumva agaha agaciro intego zayo, ubura ibitotsi yatsinzwe cyangwa yanganyije, uwumva neza icyo abafana ba Rayon Sports bamariye ikipe no kugera ku nyota yabo y'igikombe bamaranye igihe.

Ikindi kandi agashakirwa bamwe mu bakinnyi ku myanya ijegajega, ntabwo ari benshi bakenewe, kuko batatu bashoboye bahagije.

Ubuyobozi bw'ikipe burasabwa kuba hafi y'abakinnyi n'abatoza kugira ngo basenyere umugozi umwe, igikombe bavuga babashe kugiha abafana.

Ibyo nibikorwa, slogan (Intero n'inyikirizo) igomba kuba imwe 'Igikombe uyu mwaka'. Nta kosa Rayon Sports isabwa gukora mu mikino 16 isigaje gukina muri shampiyona y'u Rwanda, niba ishaka koko igikombe.

Biravugwa ko iyi kipe ikataje mu biganiro n'abatoza batandukanye kandi bashoboye kugira ngo umwe muri bo azahabwe inshingano zo kugera ku nyota y'abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bategereje igikombe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Rayon Sports ikeneye umutoza ushoboye byihutirwa niba iri mu murongo wo guhatanira igikombe cya shampiyona



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113879/rayon-sports-ifite-inzara-yumutoza-113879.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)