Umukino utari uwo kwibuka kuri Rayon Sports, nyuma yo kwandagazwa na Marine FC ivuye i burengerazubwa bw'u Rwanda. Wari umukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona, gusa uyu mukino ukaba watinze gutangira kuko amasaha yageze hakirimo umukino wa shampiyona mu bagore.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Kwizera OlivierÂ
Mugire KevinÂ
Mujyanama Fidele Mitima IsaacÂ
Ndizeye SamuelÂ
Iranzi Jean Claude Mugisha FrançoisÂ
Mico JustinÂ
Niyigena Clement, Manace Mutatu
Elo Manga Steve.
Ku munota wa 21 gusa nibwo Marine FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Amiku Nahimana, ndetse yereka Rayon Sports ko ibintu bishobora kutaba byizaÂ
Abakinnyi Marine FC yabanje mu kibuga:
1.TUYIZERE Jean Luc
22.DUSINGIZEMUNGU RamadhanÂ
13. HAKIZIMANA Felicien
4. RUSHEMA Chris
20. HIRWA Jean de Dieu
12. NTAKIRUTIMANA Theotime
5. GIKAMBA Ismael (C)Â
10. ISHIMWE Fiston
25. NIYITANGA Emmanuel
19. NAHIMANA Amimu
21. NDAYISENGA Ramadhan
Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibayeho, bikiri igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.
Mu gice cya kabiri, Marine FC yagarutse ifite imbaraga n'umuvuduko nk'ibyo yatangiranye mu gice cya mbere. Ishimwe Fiston yaje gutsinze ibitego 2 byikurikiranya, harimo icyo yatsinze ku munota wa 69 ndetse n'umunota wa 70.
Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, ndetse Rayon itarebye mu izamu. Ni ubwa mbere kuva Marine FC yazamuka mu kiciro cya mbere itsinze ibitego 3 mu izamu rya Rayon Sports mu mukino umwe.
Ishimwe Fiston watsinze ibitego bibiri
Marine FC ihise igira amanota 18 ndetse ijya ku mwanya wa 7, naho Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 23.