Kuri uyu wa kabiri 4 Mutarama, nibwo FERWAFA yatangaje amabwira avuguruye yo azagenderwaho kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda Covid-19, mugihe Shampiyona izaba isubukuwe.
Kuri uyu wa gatatu mu masaha ya mugitondo, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama yo kurebera hamwe uyu mwanzuro ndetse n'ingaruka wabagiraho, ndetse niba bishoboka ko bakomeza shampiyona mu gihe ntacyaba gihindutse. Nyuma yo kwicara, Rayon Sports yasanze itakomeza iyi shampiyona mu gihe Minisiteri ya siporo na FERWAFA batagira impinduka bakora mu myanzuro yabo.
Rayon Sports iti ibyo ntitwabivamoÂ
Mu kiganiro umuvuguzi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Radio Fine FM, yatangaje ko Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isezera muri shampiyona mu gihe nta mpinduka zibaye.
Rayon Sports siyo yonyine yatangaje ko amabwiriza yashyizweho itayashobira, kuko Espoir FC, Gasogi United na Kiyovu Sports ziri mu makipe adashyigikiye uyu mwanzuro.