Rayon Sports yasinyishije Musa Esenu, ahabwa numero yambarwaga na Youssef #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana Saa ine z'ijoro, ni bwo rutahizamu Musa Esenu ukomoka muri Uganda yari ageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, akaba aturutse mu ikipe ya BUL Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Rutahizamu Musa Esenu yahawe numero 7
Rutahizamu Musa Esenu yahawe numero 7

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yahise asinya amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports, aho yavuze ko yishimiye kuba yaje mu ikipe ya Rayon Sports ndetse yiteguye no kuyifasha kwitwara neza.

Yagize ati 'Ndishimiye cyane kuba ngiye gukinira ikipe ya Rayon Sports, nzakorana n'abatoza ndetse na bagenzi banjye kandi nzashyiramo imbaraga zanjye mu gutsinda ibitego'

Musa Esenu yakinnye mu makipe nka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers, kugeza ubu hamwe na Ceaser Lobi Manzoki wa Vipers ni bo basoje imikino ibanza bayoboye abatsinze ibitego byinshi aho buri wese afite umunani.

Iyi kipe ya BUL FC Musa Esenu yakiniraga, kugeza ubu nyuma y'imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa kane n'amanota 24, aho iza inyuma y'amakipe nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n'ikipe ya KCCA iyoboye urutonde.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasinyishije-musa-esenu-ahabwa-numero-yambarwaga-na-youssef

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)