RDC: Mai Mai yishe abapolisi 3 b'igihugu ikeka ko ari abo mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abarwanyi ba Mai Mai bishe barashe abapolisi ba Kongo batatu bakomeretsa abandi batatu. Ibyo byabereye ahitwa i Milimba ho muri segiteri ya Ngandja, Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'Epfo.

Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko aya makuru yemejwe na komiseri Mukuru Jean Aime Mujandamu,uyobora polisi mu karere k'imisozi miremire ya Fizi na Uvira na Mwenga.

Uyu yabwiye VOA ko mu ijoro ryo kuwa Kane ahagana saa tanu abarwanyi ba Mai Mai,bateye ibirindiro bya Polisi bya I Mlimba bica abapolisi,batwara imbunda zabo n'imyenda yabo.

Ati "Amakuru twakuye mu bantu bacu,aba Mai Mai bateye ibirindiro byacu bica abantu 3 banakomeretsa abandi 3.Batwaye n'imbunda 8."

Umuyobozi wa Milimba nawe yemereye VOA iby'aya makuru y'urupfu rw'aba bapolisi ndetse agahenge kaje kuri uyu wa Gatanu.

Aba bapolisi bari bashya muri ako gace bavuye mu zindi ntara,ngo bishwe kubera ko bakekwaho ko ari abapolisi b'u Rwanda kandi atari bo.

Mu kwezi gushize,abakongomani bamaganye icyo bita amasezerano y'u Rwanda na RDC nyamara adahari y'uko ngo u Rwanda ruzohereza abapolisi muri RDC kuyifasha gucunga umutekano.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-mai-mai-yishe-abapolisi-3-b-igihugu-ikeka-ko-ari-abo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)