Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade ya King Fahd International, usifurwa na Cesar Soto Grado. Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga: Courtois, Vazquez, Militao, Alaba, Mendy, Casemiro, Kroos, Modric, Rodrygo, Vinicius, Benzema.
Real Madrid yakinaga umukino wa nyuma nyuma y'umukino wa 1/2 yatsinzemo ibitego 3-2, naho Athletic club ikaba yari yatsinze Atletico Madrid.
Luka Modric yafunguye amazamu
 Abakinnyi Athletic club yabanje mu kibuga:
Simon, De Marcos, Yeray, Iñigo, Balenziaga, Vespa, Dani Garcia, Nico Williams, Muniain, Raul Garcia, Williams.
Real Madrid yatangiye umukino iri hejuru, ariko Unai Simon akomeza kuba ibamba akuramo imikino yari yabazwe. Ku munota wa 38, Luke Modric yaje gufungura amazamu, ndetse igice cya mbere kirangira Real Madrid iyoboye umukino.
Benzema yatsinze igitego cya kabiri
Mu gice cya kabiri Real Madrid yagarukanye imbaraga nk'iza mbere, kuko ku munota wa 52 Karim Benzema yaje gutsinda igitego cya kabiri kuri penariti.
Ku munota wa 87 Eder Militao yabonye ikarita itukura, byanatumye Real Madrid isoza umukino ifite abakinnyi 10. Iki gikombe kiruta ibindi, kibaye igikombe cya mbere Real Madrid yegukanye uyu mwaka.