RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo abone akazi, nk'uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje kandi ko Igabe ubu afungiye kuri Sitatiyo yayo ya Kicuciro, mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by'umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite, kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n'abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n'umusaruro bitezweho ntuboneke.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-yafunze-igabe-egide-ukurikiranyweho-gukoresha-impapuro-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)