RIB yataye muri yombi umushoramari w'i Kigali ukekwaho inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko uyu mugabo yarangirije umwaka wa 2021 mu buroko kuko yafunzwe ku wa 29 Ukuboza. Dosiye yamaze gukorwa ndetse byitezwe ko igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Bivugwa ko yifashishije inyandiko mpimbano maze asaba umwenda ungana na miliyoni 100 Frw muri banki.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Mudenge afungiye kuri Station ya RIB ya Remera. Afunzwe nyuma y'uko na none mu minsi ishize yari amaze igihe mu nkiko aburana.

Dr Murangira ati 'Akurikinyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ntaho gihuriye n'ibyaha yagizweho umwere n'urukiko. Ni icyaha gishya.'

Mudenge ni Umuyobozi wa Sosiyete yitwa MEEJI Group Ltd ariko afite imigabane mu zindi nyinshi zirimo izikora ubucuruzi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-umushoramari-w-i-Kigali-ukekwaho-inyandiko-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)