RIB yizeje Miss Kalimpinya ubutabera ku muntu wamwiyitiriye kuri Twitter agakora ibitaramunejeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u rwanda 2017 yitabaje RIB ngo ikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye kuri Twitter agashyiraho ubutumwa yavuze ko buhabanye n'indangagaciro ze.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Miss Kalimpinya Queen yavuze ko amaze iminsi adakoresha urubuga nkoranyambaga ariko ko yaje kubona ko hari uwarumwiyitiriyeho.

Ubu butumwa bugira buti 'Maze igihe ntakoresha Twitter sinari narabonye ko hari uwanyiyitiriye akaba asakaza imvugo n'amashusho ahabanye n'Indangagaciro zanjye. Natanze ikirego RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe na byo.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko bamaze kubona ikirego cya Kalimpinya ndetse batangiye kugikurikirana.

Ati 'Ni byo koko yatanze ikirego cyakiriwe, kigiye gukurikiranwa. RIB irasaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w'undi kuko ari icyaha gihanwa n'igifungo kuva ku myaka itatu n'itanu n'ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.'

Ingingo ya 40 mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, bavuga ko umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w'undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu,kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw'umuntu n'ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n'izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/RIB-yizeje-Miss-Kalimpinya-ubutabera-ku-muntu-wamwiyitiriye-kuri-Twitter-agakora-ibitaramunejeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)