Riderman yakoze indirimbo ikangurira gukunda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yumvikanamo umwirongi n'ingoma mu ntangiriro yayo. Yumvikanamo ijwi ry'umuraperi Karigombe ndetse na Producer Chris Neaty uririmba inyikirizo yayo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio Ibisumizi. Imyaka irenze 10 Riderman ari mu muziki, mu bihangano bye agaruka ku bijyanye no gukunda igihugu, wabyumva nko mu ndirimbo 'Kadage', 'Umusirikare' Icupa ry'imiti' n'izindi.

Yabwiye INYARWANDA ko uko abahanzi baririmba indirimbo zo gukunda Imana, gukunda abakobwa ari nako bakwiye gushyira imbaraga mu kuririmba 'izo gukunda igihugu kuko nicyo gakondo yacu n'abacu'.

Uyu muraperi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, avuga ko 'buri munyarwanda akwiye kumva ko gukunda igihugu, kukirinda no kugikorera ari inshingano ze'.

Akavuga ko urubyiruko rufite umukoro ukomeye wo guharanira kubaka u Rwanda rwifuzwa, kuko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

Ati 'Urubyiruko ni rwo Rwanda rw'ejo, rugomba kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu kuko nirwo ruzaba rufite inshingano zose mu bihe biri imbere.'

Iyi ndirimbo uyu muraperi ayisohoye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

Kuri uwo munsi, Abanyarwanda hirya no hino bazazirikana ibikorwa by'ubutwari bitandukanye biha agaciro Igihugu, bigatera ishema abenegihugu n'inshuti zacyo.

Umunsi w'Intwari z'Igihugu ni umwanya kandi Abanyarwanda babona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka Igihugu, no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi.

Muri zimwe mu ndangagaciro ziranga intwari harimo: Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, gukunda Igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.

Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w'Intwari. Riderman avuga ko umunsi wo kwizihiza intwari ari umukoye cyane kuko 'ni umunsi twibukiraho abatubereye urugero rwiza bakigomwa byose bakitangira igihugu cyacu.'

Yavuze ko kuri we 'intwari ni umuntu wese ushyira inyungu z'igihugu n'iz'abenegihugu imbere cyane, kurusha uko ashyira imbere inyungu ze ku giti cye. Iyo wirengagije inyungu zawe ugashyira imbere inyungu rusange, uba utangiye urugendo rugana k'ubutwari.'

 

Riderman yasohoye indirimbo Igihugu yise 'Nyegamo yanjye', avuga ko kuva yatangira kwandika indirimbo iyi ariyo ndirimbo akunda kurusha izindi Riderman yabwiye urubyiruko kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu, kuko ari bo Rwanda rw'ejo 

Producer Kanoheli Christmas Ruth [Chris Neaty] ukorera muri Ibusumizi ni we waririmbye inyikirizo y'iyi ndirimbo aranayitunganya inononsorwa na Producer Bob Pro

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYEGAMOYANJYE' YA RIDERMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113876/riderman-yakoze-indirimbo-ikangurira-gukunda-u-rwanda-asaba-urubyiruko-kwiyubakamo-uwo-muc-113876.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)