RRA mu nzira yo gukumira inyerezwa ry'umusoro ukomoka mu bucuruzi mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byashimangiwe na Komiseri wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku bijyanye n'uko u Rwanda rwagura imisoreshereze mpuzamahanga.

Yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha cyane mu kumenya byimbitse uko ibi bigo mpuzamahanga bikora ubucuruzi bwabyo, ndetse n'inzira zikoreshwa na bimwe mu kugabanya umusoro wishyurwa.

Yagize ati "RRA yatangije ubushakashatsi buzadufasha kumenya byimbitse uko ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga cyane cyane ibikora ibijyanye n'itumanaho n'ikoranabuhanga bikora. Tuzanasesengura inzira zikoreshwa mu kugabanya imisoro ari nako dushyiraho amategeko n'amabwiriza aziba ibyuho bikoreshwa mu kugabanya imisoro yishyurwa n'ibyo bigo."

Niwenshuti yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu biharanira gukurura abashoramari benshi b'abanyamahanga, bagahabwa ubworoherezwe ku misoro, ari nako ruharanira ko bubahiriza inshingano zabo zo gusora neza, dore ko hari abagerageza gukoresha icyuho cyaboneka mu misoreshereze, bakagabanya ingano y'umusoro bakagombye kwishyura.

Ati "Dufite amategeko agenga ishoramari asobanutse, kandi muri yo harimo ingingo yitaye ku nzego zimwe z'ishoramari Leta y'u Rwanda yagabanyirije imisoro; hari aho Leta yigomwa imisoro mu gihe cy'imyaka runaka bitewe n'ishoramari ryakozwe n'ikigo cy'ubucuruzi. Aya mategeko adufasha kuzirikana ko dutanze ibirenze byaduteza igihombo nk'igihugu."

Mu bihe bitandukanye, Leta y'u Rwanda yagiye isinyana amasezerano n'ibindi bihugu yo kudasoresha kabiri (Double Taxation Agreements) no gukumira inyerezwa ry'imisoro ku mpande zombi bityo bigafasha abashoramari na za Leta ku buryo bw'umwihariko.

Ku ruhande rwe, Roger Brugger, Umuyobozi wa Visions Africa akaba n'Umujyanama mu bijyanye n'Imisoro, Ibaruramari n'izindi serivisi Ngishwanama z'imari, yashimye urwego u Rwanda rugezeho mu kunoza imisoreshereze mpuzamahanga bikaba bifasha abasora ndetse n'igihugu nubwo hari abatubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusoro, cyangwa bakica amategeko nkana bagamije kunyereza umusoro.

Yakomeje ati 'Ntekereza ko mu gukemura ibibazo bijyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga hakwiye kubaho urwego rukomeye rushinzwe gushyiraho amabwiriza ngenderwaho, nka RRA ntanze urugero rw'u Rwanda. Mu by'ukuri ntekereza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza."

"Turimo kubona rusinya amasezerano mpuzamahanga hagamijwe kunoza imisoreshereze no korohereza abashoramari, ibi bikaba byakurura ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga gushora imari yabyo mu gihugu kandi hatagize uwica amategeko, u Rwanda na rwo rukaba rwabyungukiramo.'

Yasabye ibigo mpuzamahanga biba byahisemo gushora imari mu Rwanda ko ku ikubitiro byajya bisoma byimbitse amategeko n'amabwiriza ajyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse bikagana n'abajyanama mu by'imisoro.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano yo kudasoresha kabiri n'ibihugu 12 birimo Afurika y'epfo, u Bubiligi, Mauritius Singapore, Barbados, Jersey, Maroc, Turukiya, UAE, Qatar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Bushinwa.

Muri Kanama 2021 kandi u Rwanda rwashyize umukono ku yandi masezerano azwi nka "Mutual Administrative Assistance Convention in Tax Matters (MAAC)", yasinywe n'ibihugu birenga 143 agamije kunoza ihanahana ry'amakuru ajyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga hagati y'ibyo bihugu.

Komiseri wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko ubushakashatsi buri gukorwa buzafasha cyane mu kumenya byimbitse uko ibi bigo mpuzamahanga bikora ubucuruzi bwabyo
Umuyobozi wa Visions Africa akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imisoro, Roger Brugger, yashimye urwego u Rwanda rugezeho mu kunoza imisoreshereze mpuzamahanga
RRA mu nzira yo gukumira inyerezwa ry'umusoro ukomoka mu bucuruzi mpuzamahanga
Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi buzafasha kumenya ingano y'umusoro utakara mu kutubahiriza inshingano kw'ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-mu-nzira-yo-gukumira-inyerezwa-ry-umusoro-ukomoka-mu-bucuruzi-mpuzamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)