Rubavu: Abagenzuzi b'uburezi bahawe umukoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'amahugurwa bari bamazemo iminsi mu Karere ka Rubavu yasojwe mu mpera z'icyumweru gishize, yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) ku nkunga ya BLF (Building Learning Foundation).

Irere yabwiye abayitabiriye ko bagomba kwita ku nshingano zabo bakagaragaza isura nziza y'uburezi hibandwa ku nyungu z'abanyeshuri n'ababyeyi.

Ati 'Nimukore igenzura mumenye impamvu ibyumba by'ikoranabuhanga bidakoreshwa kuko ni ukwima amahirwe abana b'Abanyarwanda. Mumenye impamvu bidakoreshwa niba ari ubushobozi bwabuze mubyongere mu nshingano z'ibyo mukurikirana.'

Yongeyeho ati 'Muzirikane ko mu kinyejana tugezemo twaba dufite abana bashobora kuba batazi mudasobwa cyangwa batinya gukoresha telefoni. Muzirikane ko ari mwe muzambika Leta isura nziza mu gihe mwakoze neza, nimukora nabi muzatugaragariza isura mbi.'

Abitabiriye aya amahugurwa bavuze ko bayigiyemo byinshi bizabafasha mu nshingano bahawe nk'uko byagarutsweho na Niyigena Vestine wavuze ko bize ko umugenzuzi atagomba kuba areba ibibi gusa ahubwo agomba no gutanga inama.

Ati 'Aya mahugurwa twayibukirijwemo inshingano zacu nk'abagenzuzi, twanasuye ibigo bitandukanye ndetse tunagerageza gukora ubugenzuzi mu bigo by'ishuri nk'umwitozo. Twasanze hari abataramenya ko Umugenzuzi ari umujyanama, baramubona bakikanga bakagira ubwoba ntibabone ko ibyo ajemo ari ugutanga ubufasha, bakumva ko aje kureba ibibi gusa ariko na cyo kizakosoka uko bazajya bahura na bo kenshi.'

Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abahugurwaga ari urwego rugiye gutangira inshingano ruzakorera ku rwego rw'Akarere rugahindura uburyo ubugenzuzi bwakorwagamo, kandi rukazagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi.

Ati 'Ni abagenzuzi b'uburezi twitezeho kuzatugeza kuri byinshi mu guteza imbere ireme ry'uburezi no gukosora ibitaragendaga neza, byagaragaraga ko bipfa nk'aho byabuze ababikurikirana.'

Akomeza avuga ko byavuzwe kenshi ko hatabagaho imikorere myiza mu kwemerera ibigo by'amashuri gukora hamwe na hamwe hakabamo ikimenyane na ruswa, kuri ubu nyuma yo kuganira n'abo bagenzuzi bemeye ko ibyo bikorwa bibi bitazabaranga.

Abagenzuzi b'uburezi bitabiriye isozwa ry'amahugurwa mu Karere ka Rubavu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yaganiraga n'abagenzuzi b'uburezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagenzuzi-b-uburezi-basabwe-kuba-umusemburo-w-ireme-ryabwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)