Rubavu: Abantu batandatu bakomerekejwe n'igisenge cy'amashuri cyabagwiriye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Igisenge cy
Igisenge cy'ibyumba by'amashuri cyagurukanywe n'umuyaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, na we yemeje ayo makuru avuga ko byabereye mu Kagari ka Rusura, mu mudugudu wa Rebero.

Mvano aganira na Kigali Today yagize ati 'Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye iteza ibiza, igurukana igisenge cy'Ibyumba by'amashuri ku ishuri ribanza rya Rebero, ndetse ibi biza byakomerekeyo abaturage 6 bari bugamye kuri aya mashuri bagwiriwe n'igisenge.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye Kigali Today ko uretse mu Murenge wa Busasamana ntahandi imvura cyangwa umuyaga wangije, ko n'abaturage bajyanywe kwa muganga bitaweho bagataha, uretse umwe wakomeretse ku kaguru ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

Yongeraho ko kuba ibyumba byatwawe n'umuyaga amashuri yenda gutangira bagiye gukora inyigo yihuse, amashuri agasanwa abanyeshuri bagashobora kubona aho bigira.

Kambogo avuga ko kubera Umurenge wa Busasamana wibasirwa n'umuyaga bagiye gufata ingamba zihamye.

Ati "Uretse kuzirika ibisenge, turateganya no gutera ibiti bigabanya umuyaga uva muri Congo, kugira ngo udakomeza kutwangiriza."




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abantu-batandatu-bakomerekejwe-n-igisenge-cy-amashuri-cyabagwiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)