Rubavu: Nabayeho nabi ariko ubu narakuze! Nsa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsabimana Anaclet yatangiye gufasha abana baba ku muhanda, abatuye mu duce tw'icyaro badafite ubushobozi ndetse n'ababa mu bigo bibareberera kuva kera aho asangira nabo mu minsi mikuru ndetse no mu yindi minsi akabafasha kubaho no kuba babona uburenganzira bwo kwiga, aho abafasha kubona ibikoresho by'ishuri n'amafrnga y'ishuri nubwo aba atarikumwe nabo.

Uyu musore yatangarije InyaRwanda.com ko yabayeho nabi ari kumwe n'undi witwa Niyonsenga Elisee ngo wanamufashishe gushyira mu bikorwa iki gikorwa binyuze mu nama yamuhaye bitewe n'ubuzima bubi babanyemo. Intego ye ikaba ari ukugera ku bana benshi bashoboka mu Rwanda akabafasha kubona ibyangombwa nkenerwa ndetse akabafasha no kwiga, Nac yabasabye kumenya gukoresha impano zabo kandi bakirinda kujya mu ngeso mbi. Mu magambo ye yagize ati

' Nabayeho nabi ariko ubu narakuze ndashaka gufasha n'abandi bana gukura neza. Ubu natangiye gahunda yo gusangira n'abana baba ku muhanda n'ubwo njye mba ntahari ariko nagiye mbona ko biri gukorwa neza cyane kandi abana bakagerwaho n'ubufasha bwanjye bigendanye n'ubushobozi buke nanjye mfite, nzi neza ko bizagenda neza kandi ndumva bikomeye ariko nzabikora ngere no ku bandi bana batuye mu byaro badafite ubushobozi. Ikintu cya mbere nsaba aba bana, ni ukwimenya bakamenya ko ejo hazaza hari mu biganza byabo bakirinda ingeso mbi kandi bakamenya no kwiga gukoresha impano zabo'.

Mu mpera z'umwaka wa 2021, Nsabimana Anaclet yafashije abana bo ku muhanda kwishima no gusangira n'inshuti zabo mu birori yabakoreye bigasusurutswa n'abana bahoze ku muhanda bakaza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kwiga imyitozo ngorora mubiri n'ibindi bitandukanye. Nac yashiamangiye ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza kandi yishimye.

Kugeza ubu Nsabimana Anaclet, afite gahunda yo kwishyurira abana ishuri mu gihe cy'umwaka ndetse agakomeza ibikorwa bye byo gufasha dore ko yifuza kujya atanga ubufasha mu buryo buhoraho. Nsabimana Anaclet, ni umusore wo mu Karere ka Rubavu uba mu gihugu cy'u Bubiligi.

Nsabimana Anaclet yafashije abana kubona amakayi n'ibindi bizabafasha gutangira igihembwe cya kabiri cy'amashuri abanza muri 2021-2022




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113104/rubavu-nabayeho-nabi-ariko-ubu-narakuze-nsabimana-yatanze-ibyishimo-ku-bana-baba-ku-muhand-113104.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)