Ruhango : Gitifu yatwikiwe imodoka n'umuturage bikekwa ko yihimuraga ku kuba yarasenyewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gitifu w'Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yemeye ko ayo makuru yo gutwikirwa imodoka, avuga ko hakekwa umuturage witwa Alexis Rutagengwa wagerageje gutwika imodoka ye akoresheje lisansi ari ukuri.

Nemeyimana avuga ko basanze nta cyangombwa cyo kubaka uwo muturage witwa Alexis Rutagengwa afite, baramuhagarika.

Yagize ati 'Twagiyeyo dusanga we n'umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.'

Yavuze ko uwo muturage yahise ajya kugura lisansi aza ayitwaye muri Casque ayisuka ku modoka arayitwika irashya gusa ntabwo yakongotse.

Gitifu yavuze ko iyo modoka iparitse imbere y'inyubako ya Banki ya Kigali ikoreramo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

Uwo muturage yahise atoroka, Gitifu akavuga ko inzego zirimo kumushakisha.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Gitifu-yatwikiwe-imodoka-n-umuturage-bikekwa-ko-yihimuraga-ku-kuba-yarasenyewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)