Uwo mushinga bawumurikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga akarere kabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.
Kuri ubu ahari Gare ya Ruhango igice kinini ni ibisambu, ahandi ni imbuga isanzwe ku buryo aho wavuga hakoze neza ari agace gato gahagararamo imodoka.
Abaturage batuye n'abagenda mu Mujyi wa Ruhango bavuga ko ibi bituma uyu mujyi udasa neza bikanadindiza iterambere ryawo.
Mukamana Immaculée ati 'Kwinjira muri Gare ahantu harangaye gutya ntaho kugama izuba cyangwa imvura, ntaho gufata icyo kunywa cyangwa icyo kurya, twebwe ubona biduteye ipfunwe kuba nta Gare nziza tugira.'
Umuyobozi wa Ruhango Investment Company, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, yavuze ko bamaze gukusanya asaga miliyoni 300 Frw yo kubaka Gare nziza igezweho kandi mu gihe cy'ukwezi kumwe imirimo izaba itangiye.
Ati 'Turateganya gutanga akazi ku rubyiruko n'abandi ndetse tuzubaka inzu zigezweho abikorera ba hano mu Ruhango bazabasha gucururizamo kandi binahindure n'isura y'uyu Mujyi wa Ruhango. Twaganiriye n'ubuyobozi kandi nyakubahwa Minisitiri yatwemereye ko mu kwezi kumwe baza kudushyiriraho ibuye ry'ifatizo hanyuma ibikorwa bigatangira, turateganya ko hagati y'imyaka ibiri n'itatu izaba yuzuye.'
Ni Gare izaba igizwe n'igice cy'aho abagenzi bategera imodoka, inzu y'ubucuruzi y'igorofa ndetse n'igice cyagenewe aho gufatira amafunguro.
Minisitiri Gatabazi yashimiye igitekerezo abikorera bagize, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere Akarere ka Ruhango.
Ati 'Ubukungu buzazamuka imirimo igende yiyongera ndetse no gukora neza butaka bwabo bakahatunganya ibibanza byiza abantu bagatangira kuhubaka. Hari n'abandi bashaka kubaka inzu hano mu mujyi bagize ibibazo kugira ngo haboneke ubutaka bwa Leta na byo tuzabikorera ubuvuguzi.'
Umushinga wo kubaka gare ya Ruhango uhuriweho na Ruhango Investment Company ifitemo imigabane ya 65% n'Akarere ka Ruhango gafiteho 35%.