Ruhango : Ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu ari guhigishwa uruhindu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imodoka y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana yatwitswe n'umuntu utaramenyeka kuri wa Kabiri w'ik cyumweru tariki 04 Mutarama 2022 ubwo uyu muntu yazaga akayisasanga aho yari iparitse akayishumika akoresheje casque yari yashyizemo Lisansi.

Jean Bosco Nemeyimana yari yatangaje ko uwashatse kumutwikira imodoka ari uwitwa Rutagengwa Alexis wabikoze yihimura kuko ubuyobozi bwari bwamusenyeye inzu yari yubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko Rutagengwa ashakishwa ngo abazwe ku byaha byo gutwika imodoka no gutanga ruswa.

Agira ati 'Turacyamushakisha kugira ngo abazwe hanyuma ibizava mu iperereza nibyo bizaba bigize inyito y'icyaha. Uwamubona wese yatungira agatoki inzego za RIB na Polisi kugira ngo afatwe'.

Dr. Murangira agira inama Abanyarwanda muri rusange yo kwirinda gukoreshwa n'amarangamutima ahubwo igihe batanyuzwe n'imyanzuro y'ubuyobozi ku rwego rumwe, bashora kwitabaza izindi ariko bakirinda kwihanira, kuko bivamo ibyaha bikomeye byashyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

Agira ati 'Inama ni rusange ku Banyarwanda bose, ni ukwirinda gukoreshwa n'amarangamutima, no kwihanira kuko ushobora kwihanira ukaba ukoze ibindi byaha byatuma ukurikiranwa mu butabera, kandi wiyambaje izindi nzego ushobora kurenganurwa'.

Gitifu Nemeyimana avuga ko kugeza ubu na we ategereje ko uwo ashinja kumutwikira imodoka aboneka ngo asobanure no ku byaha avuga bijyanye na ruswa, aho Rutagengwa yaba yaremereye umunyamakuru baganiraga kuri radio inyumva nkumve, ko yahaye abayobozi ruswa ngo batazamusenyera.

Iyo ruswa ingana n'ibihumbi 70 Frw ngo Rutagengwa yaba yarayahaye umuyobozi w'umudugudu n'uw'akagari ngo bazayageze kuri Gitifu w'umurenge, kugira ngo yubake mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko nta cyangombwa yari yaratse.

Nyamara ibyo Gitifu Nemeyimana arabihakana akavuga ko ntaho bihuriye n'ukuri kuko atanazi uwo muturage, icyakora na Rutagengwa yemereye muri ayo majwi yafashwe, ko ataziranye na Nemeyimana, ibyo nabyo bikaba biri mu birimo gukorwaho iperereza ngo ukuri kumenyekane.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuntu wese ushaka icyangombwa cyo kubaka afashwa kukibona kandi mu buryo bwihuse, ku buryo ntawe ukwiye kubikora mu bundi buryo butemewe.

Habarurema avuga ko umuntu wese cyane cyane umuyobozi kuva kuri Mutwarasibo, iyo abujije umuturage kubaka igihe utujuje ibisabwa, ko byajya byumvikana neza bikiri mu ntangiriro kugira ngo kwinangira kutamubyarira igihombo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Ukekwaho-gutwika-imodoka-ya-Gitifu-ari-guhigishwa-uruhindu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)