Iki ni ikibazo kimaze igihe aho usanga mu masaha ya mu gitondo hirya no hino hafatirwa imodoka mu Mujyi wa Kigali, huzuye imirongo y'abantu bategereje imodoka zibatwara amaso yaheze mu kirere.
Si mu gitondo gusa kuko no ku mugoroba iyo amasaha yo gutaha ageze usanga imodoka zabaye nke, hakaba ubwo abagenzi bagenda n'amaguru cyangwa bagakoresha uburyo batari bateganyije.
Muri iyi minsi ho ibihe byarahindutse kugeza aho usanga no mu masaha yo hagati mu munsi hari uduce abagenzi babuze imodoka.
Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamukuru Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'iterambere ry'ubwikorezi muri RURA, Eng Déo Muvunyi, yagaragaje zimwe mu mpamvu zirimo Covid-19 zituma abagenzi bategereza imodoka igihe kinini.
Ati 'Mu mujyi hakoreramo bus nini zitwara abantu bamwe bicaye abandi bahagaze, hajyaho ibyemezo bituma abantu birinda Covid-19 bisaba ko hagenda abicaye gusa, bus yatwaraga abantu 70 ubu itwara bagera kuri 39.'
'Byumvikane ko abo bose barengaho baba bagiye gutegereza bigateza ingaruka. Hari amasaha haba hari umuvundo iyo imodoka ifatiwe muri wo bituma uwari ayitegereje itindaho.'
Yakomeje avuga ko hari ikibazo cy'imikorere mibi yatumye abakora mu rwego rwo gutwara abagenzi batabona ubushobozi bwo kongera imodoka zitwara abagenzi kandi abagenzi biyongera.
Ati 'No kuba Covid-19 yaragabanyije ubushobozi bw'abatanga serivisi z'ingendo ntibabashe kongera bus, ku buryo atabasha kuziba cya cyuho cyo kubura imodoka.'
Umuyobozi w'Ikigo gitwara abagenzi Jali Transport, Twahirwa Innocent, yemeje Covid-19 ari imwe mu bituma batabasha gutwara abagenzi mu gihe gikwiye.
Ati 'Iyo urebye muri rusange ibibazo by'ingendo ntabwo bije uyu munsi na mbere ya Covid-19 byari bihari ariko ubu byarushijeho kuba bibi cyane, hari impamvu zibitera kandi zikemuwe iki kibazo cyakemuka.'
'Uyu munsi nk'uko Covid-19 yagize ingaruka ku bantu benshi, mu bucuruzi ni nako yagize ingaruka ku bigo bitwara abantu mu buryo rusange. Iyo watwaraga ku munsi ibihumbi 200 hakaza ingamba zo kwirinda icyorezo bakakubwira ngo abo watwaraga ubagabanyemo kabiri, birumvikana ko abantu batazagenda uko bagendaga.'
Yakomeje agaragaza ko kuba abantu baba bajya mu cyerekezo kimwe ndetse n'ubucucike bishobora guteza ibura ry'imodoka.
Ati 'Imiterere y'umujyi wacu abantu bose mu gitondo baba bava uruhande rumwe baza mu rundi, serivisi, akazi byose biri mu ruhande rumwe imodoka irava Kimironko yuzuye isubiraneyo ubusa, ibi bigira ingaruka no ku biciro.'
Basabye inzego z'ubuzima ko zazaborohereza amabwiriza yo gutwara abantu ndetse n'Umujyi wa Kigali ugatekereza ku kijyanye n'imihanda myinshi yagenewe imodoka rusange, bikagabanya umuvundo.