Rusizi: Perezida Kagame yemereye abatuye muri Gitambi indi modoka ibafasha mu ngendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Gatete n
Minisitiri Gatete n'abandi bayobozi batandukanye baganiriye n'abaturage ku bikorwa by'iterambere bibateganyirijwe

Ni imodoka izajya ifasha mu ngendo abatuye mu Murenge wa Gitambi ikazaba ari nini kurenza iyo bari bafite.

Imodoka ya mbere bari bayihawe n'Umukuru w'igihugu mu mpera z'umwaka ushize wa 2021.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Ritco yo kuborohereza urugendo no kubona uburyo bwo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ubwo Minisitiri w'Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete yabagezagaho iyo nkuru nziza yagize ati: 'Umukuru w'Igihugu yabageneye indi modoka nini izajya ibafasha mu ngendo. Kandi iyo modoka ku wa mbere tariki 17 Mutarama ku mugoroba izaba yabagezeho, naho ku wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022 mutangire kuyikoresha'.

Abaturage batuye mu Murenge wa Gitambi by'umwihariko abo mu kagari ka Kingwa bakibwirwa inkuru y'uko Umukuru w'Igihugu yabemereye indi modoka, bagaragaje umunezero wabo mu mbyino ndetse bashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Bati: 'Turishimye cyane kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yongeye kudutekereza akatugenera imodoka nini. Iyo yari aherutse kuduha yadufashaga ingendo ariko nanone hari ubwo byasabaga ko tuyitegereza igihe kirekire ndetse waba ufite umuzigo ntibemere kugutwara'.

Undi ati: 'Wenda Nyakubahwa yari buzabyumvire kuri radiyo, ariko ubwo Minisitiri yahageze turamwitumiye atubwirire Nyakubahwa ko twishimye cyane'.

Iyi modoka izafasha abaturage b'Imirenge ya Nyakarenzo, Gitambi na Gashonga n'ibice byegeranye bakoresha umuhanda wa Nyakarenzo, Mibirizi na Mashesha. Ni umuhanda umaze igihe gito ukozwe neza kuko mbere wari warangiritse, muri iyo minsi bahita bahabwa n'umuriro w'amashanyarazi.

Umuriro w
Umuriro w'amashanyarazi wabagezeho, abo utarageraho na bo ngo urabageraho vuba

Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) na yo yahise ibemerera umuriro mu bice bisigaye bitawufite bigizwe n'utugari tubiri.

Umuyobozi wa REG mu Rwanda yagize ati: 'Tuzabaha umuriro w'amashanyarazi ijana ku ijana bitarenze muri Werurwe uyu mwaka'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rusizi-perezida-kagame-yemereye-abatuye-muri-gitambi-indi-modoka-ibafasha-mu-ngendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)