Rutahizamu mushya yasinye ahabwa nimero ya Youssef, isezerano yahaye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Musa Esenu, yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 asezeranya abakunzi b'iyi kipe kuzakora ibishoboka byose agatsinda ibitego.

Ni rutahizamu waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 nibwo yashyize umukono ku masezerano y'imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Uyu rutahizamu akaba yahawe nimero 7 akaba ari yo azajya yambara, ni nimero yambarwaga n'umunya-Maroc, Rharb Youssef yambaraga ariko ubu yasubiye iwabo.

Nyuma yo gusinya Esenu yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azakora ibishoboka byose ngo atsinde ibitego muri Rayon Sports nka kimwe bamutegerejeho.

Ati 'Muri rusange ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, gukorana n'umutoza n'abakinnyi nzongeramo n'ingufu zanjye, ndabasezeranya ko nzakora icyo bisaba cyose kugira ngo ntsinde ibitego muri Rayon Sports.'

Yakomeje avuga ko abakunzi b'iyi kipe bagomba kumwitegaho byinshi, ngo uyu ni umwanya wo gukora cyane.

Ati 'Bagomba kunyitegaho byinshi kuko ni izindi nshingano kuri njye, ngiye gukora cyane, ibyo n'ibyo nasezeranya abafana, baze badufashe ntabwo tuzabatenguha.'

Esenu Musa asinyiye Rayon Sports avuye muri Bul FC yo muri Uganda, akaba asize atsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ya Uganda aho yatsinze ibitego 8. Ni rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka KCCA, Vipers n'andi.

Impande zombi zisinya amasezerano
Azajya yambara 7
Ati "kula tanu akazi turagasoje"



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-yasinye-ahabwa-nimero-ya-youssef-isezerano-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)