Rutsiro: Amaherezo ya Dosiye y'Umushinwa washyize ku ngoyi abashinjwe kumwiba amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umuntu uboheye ku giti arimo akubitwa bidasanzwe nyuma yo gufatirwa mu rugabano rw'Akarere ka Karongi na Rutsiro nk'uko byatangajwe na Baributsa Thomas, umwe mu bakorewe icyaha.

Icyo gihe we na mugenzi we ngo bari bagiye gushaka igishonyi cyo guhoma inzu ndetse aho bafatiwe hatandukanye n'ahari ibirombe bya SHUJUN SUN wabashyize ku ngoyi.

Asobanura ibyabayeho, Baributsa yagize ati 'Video yatangajwe yerekanaga uwitwa Bihoyiki Deo. Burya bamukuyeho ku giti banshyiraho baramboha bankubita kuva mu gitondo kugeza nimugoroba imvura ihanyagirira.'

Ihohoterwa bakorewe rikimara kumenyekana, SHUJUN SUN n'abakozi be bafatanyije barafashwe barafungwa ariko nyuma bararekurwa ndetse basubira mu kazi kabo gasanzwe.

Baributsa yavuze ko batazi uko byagenze kugira ngo barekurwe bataburanye, yongeraho ko ikibazo cyabo gisa n'icyirengagijwe.

Ubukene bwakomotse ku bumuga basigiwe n'iyicarubozo bakorewe

Uyu mugabo yavuze ko gukubitwa aboshye byamusizemo imvune ituma kuva muri Kanama ntacyo abasha gukora.

Ati 'Sinshobora kugira icyo nikorera. Singenda ahazamuka, nta kintu cy'umuzigo nshobora guterura kandi dutunzwe no gupagasa.'

Yakomeje ati 'Imitungo yacu twayigurishije twivuza. Nkanjye nari mfite ikimina umugore wanjye yagujijemo ibihumbi 500Frw ariko yose yashiriye mu kwivuza. Ubu abana banjye ntibari kwiga kubera kubura ibikoresho kandi ninjye wabibashakiraga.'

Ikindi kandi ngo abayeho mu bwoba kuko uwo mushoramari yashyizeho ibihumbi 200Frw azahabwa uzamufatira muri icyo gikingi.

Abahohotewe bavuze ko bifuza ubutabera n'indishyi z'akababaro kuko bivuje mu mitungo yabo, imiryango ikaba ibayeho mu bukene.

Icyo Ubushinjacyaha bubivugaho

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda buvuga ko dosiye iregwamo SHUJUN SUN yakiriwe ku itariki ya 30 Kanama 2021 n'Ubushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rwa Gihango. Ku wa 21 Nzeri 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Gihango rwategetse ko SHUJUN SUN na bagenzi be babiri bakurikiranwa bafunze by'agateganyo.

Abaregwa ngo bajuririye icyemezo kibafunga by'agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruburanisha urubanza maze ku wa 14 Ukwakira 2021 rutegeka ko SHUJUN SUN akurikiranwa ari hanze, pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya 10.000. 000 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko abafanije na we gukora icyaha na bo barekurwa by'agateganyo bose bagakurikiranwa bari hanze.

Ubushinjacyaha ngo bwakomeje gukora iperereza nyuma bufata icyemezo cyo kuregera dosiye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishishwa mu mizi ku wa 03 Gashyantare 2022.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Karongi ngo bwigeze no kwakira abakorewe icyaha, buganira na bo bunabasobanurira ibyo amategeko ateganya, bubamenyesha uburenganzira bafite nk'abakorewe icyaha, bwo kuba baregera indishyi.

Umwe mu bakorewe ibikorwa by'iyicarubozo bashinjwa kwiba amabuye y'agaciro mu kirombe cy'Umushinwa
Mu byo abo baturage bakorewe harimo no gukubitwa baboheye ku giti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-amaherezo-ya-dosiye-y-umushinwa-washyize-ku-ngoyi-abashinjwe-kumwiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)