'Uruvuganzoka' rw'imburamukoro 10, mu 'myigaragambyo' isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri, tariki 04 Mutarama 2022, abatuye mu gace ka Arrondissement ya 16 mu Mujyi wa Paris barasetse barigaragura ubwo babonaga abantu batarenga icumi bavuga ko bari mu 'myigaragambyo' yo kwamagana iyirukanwa ry'abajenosideri 8 bari mu gihugu cya Niger.

Ubundi abo baturage b'Abafaransa bamenyereye ko iyo hateguwe imyigaragambyo ifite impamvu yitabirwa n'ibihumbi by'abantu. Bari batarabona rero aho abantu 10 biyita 'uruvunganzoka', nk'uko byavugwaga na Thomas Nahimana mu ndangururamajwi, dore ko ari we wari wahuruje n'iyonka, hakaza ababarirwa ku mitwe y'intoki!

Uretse ko abiyita'opozisiyo nyarwanda'banamenyerewe mu rwenya rwo gutumiza imyigaragambyo bakubita impyisi inkoni ikitabirwa n'imburamukoro 10, iyari yateguwe ejo kuwa kabiri yo yanatumye basubiranamo, kuko n'ubwo basangiye ubuswa muri politiki, hari abayamaganye bavuga ko badashobora kugirira impuhwe abajenosideri.

Burya koko umusazi arasara akagwa ku ijambo. Sylvia Mukankiko, benewabo basigaye bita'LIBUMA'( umusazi utoragura ibyo kurya mu iyarara), niwe wabimburiye abandi mu kwamagana Thomas Nahimana, amubuza kwigaragambiriza'abicanyi.' Nahimana yanze kumva Libuma nyamara basangiye ingengabitekerezo ya giparmehutu, yiha urw'amenyo ngo agomba kuvugira 'abavandimwe be'.

Ubundi Thomas Nahimana yari yasabye Leta y'Ubufaransa kwigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Niger i Paris, ariko uruhushya bararumwima, ndetse bamubwira ko nabirengaho we n'abasazi bagenzi be bazahanishwa igifungo cy'amezi 6 n'ihazabu y'amaeuros 7.500, ni amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 8.

Nyamara muri bya binyoma birirwa bakwiza, uwitwa Gaspard Musabyimana womonganira ku ngirwa-radiyo'Inkingi', yabeshye ko abigaragambya batari kubona aho bahagarara ngo kuko umuhanda uri imbere ya Ambasade ya Niger ari muto cyane,kandi ukaba unyuramo imodoka nyinshi. Nonese, aho babahaye guhurira ho nta modoka zihanyura? Bari kuzibuza gutambuka se ari bangahe?

Mu mahomvu Thomas Nahimana yahavugiye, yabwiye inshoreke ze 3 zari aho, abana yabyaye hanze 3, Gaspard Musabyimana, n'abandi bagore 2 barimo uwitwa Tuyiringire Illuminee, ko ngo batazahwema gushyira igitutu kuri Niger kugeza yisubiyeho ntiyirukane abantu babo 8 bari ku butaka bwayo.

Nimutekereze inzererezi zitagira epfo na ruguru, zishyize igitutu ku gihugu kugeza gihinduye icyemezo, kikishyiraho umugogoro wo gutunga abajenosideri!

Zabishoboza iki se nazo ubwazo zitizeye amaramuko, dore ko zihorana ikidodo ko umunsi uzagera ibihugu bizicumbikiye bikazereka umuryango usohoka?

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2021 nibwo Leta ya Niger yamenyesheje Abanyarwanda 8 bari muri icyo gihugu ko bagomba kuzinga uturago,bakahava mu buryo bwihuse. Nyuma Urwego Rwashyiriweho Gusoza Imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ari narwo rwari rwabohereje muri Niger, rwaratakambye ngo ba 'Gahini' babe bagumye muri Niger, iki gihugu nacyo gitanga andi mahirwe, kibongera indi minsi 30 ngo babe bavuye ku butaka bwacyo.

Abo ni Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ibikorwa bya gisirikari mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi, Col Tharcisse Muvunyi wategekaga ishuri rya gisirikari rya 'ESO', Col Alphonse Nteziryayo wari perefe wa Butare, Maj Francois Nzuwonemeye wategekaga umutwe w'intasi mu ngabo zatsinzwe,EX-FAR, Cpt Innocent Sagahutu wari umwungirije, Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenari Habyarimana, akaba n'umwe mu bagize 'Akazu' kateguye kakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Prosper Mugiraneza wari minisitiri w'abakozi ba leta y'abicanyi, na Andereya Ntagerura wari minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu muri iyo leta. Benshi muri aba bahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano, abandi bagirwa'abere' mu buryo butunguranye. Bose bakomeje gukerakera mu mujyi wa Arusha, kuko habuze igihugu cyakwemera kwikorera umutwaro wo gucumbikira abajenosideri.

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko rwiteguye kubakira, kuko n'ubwo ari ibirara, bitabavanaho Ubunyarwanda. Bo batinye gutaha kubera ipfunwe, kuko batumva uburyo babana n'abandi baturage bazi neza amahano bakoze.

Nyamara baratinya ubusa, kuko umujenosideri mugenzi wabo, Col Aloys Ntuyahaga, ubu ari mu Rwanda mu mutuzo, kuko yarangije igihano cye mu Bubiligi agataha.

Niger yagumana aba bagome, yabashushubikanya, icyo Abanyarwanda basaba ni uko igihugu kizabakira kitazabemerera kuhakorera ibikorwa by'urugomo, bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Hari abibwira ko imyaka aba bajenosideri bafite itabemerera kongera kwijandika mu bikorwa bibi. Ni ukwibeshya kuko nka Innocent Sagahutu ubwo yari akiri Arusha muri Tanzaniya, icyo gihugu cyamufashe ashaka kwambuka ngo ajye mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo, aranabifungirwa. Uyu kandi yumvikana kenshi ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abonye urwaho yakongera akamara abantu. Ngabo rero abo Thomas Nahimana yita'abavandimwe babuzwa amahwemo', atitaye ku nzirakarengae bishe, abo bagize imfubyi n'abapfakazi.

Nta mugayo ariko, Nahimana Thomas wahoze ari umusaseridoti yahisemo kwitandukanya n' Imana, ubu niwe uhagarariye shitani ku isi.

The post 'Uruvuganzoka' rw'imburamukoro 10, mu 'myigaragambyo' isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uruvuganzoka-rwimburamukoro-10-mu-myigaragambyo-isaba-ko-abajenosideri-8-batakwirukanwa-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruvuganzoka-rwimburamukoro-10-mu-myigaragambyo-isaba-ko-abajenosideri-8-batakwirukanwa-muri-niger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)