Rwamagana : Abantu 52 banyweye ikigage mu bukwe kibagwa nabi none bari mu Bitaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba uko ari 52 kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama bari bitabiriye ibirori by'umuryango wari washyingiye umukobwa maze abazimana ikigage ari nacyo cyabajyanye mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yatangaje ko aba baturage bamwe bari mu Bitaro bya Rwamagana nyuma yo kunywa icyo kinyobwa gusa avuga ko hari abatangiye gusezererwa.

Ati 'Ayo makuru niyo, abaturage banyoye ikigage baza kurwara mu nda,ariko bameze neza ariko 28 bamaze gusezererwa batashye.'

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu abaturage batanu aribo barwariye ku Bitaro bya Rwamagana abandi bo bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga.

Mukashyaka yavuze ko kugeza hataramenyekana icyaba cyabateye ubu burwayi gusa avuga ko hacyekwa kuba baranyoye ikigage cy'amasaka yari yaratewe umuti wica udukoko.

Ati 'Barakeka ko cyarimo umuti wica udukoko, wari warashyizwe mu masaka bagira ngo atazamungwa, bikaba ari cyo cyabiteye.'

Uyu muyobozi yasabye abaturage kurangwa n'isuku no kwirinda kunywa inzoga zinkorano.

Ati 'Abaturage turabagira inama yo kwitwararika, bakirinda kunywa ibintu batabikoreye isuku kuko tubifata nk'umwanda kuba abantu bafata amasaka arimo umuti bagakoramo ubushera, ariko tubagira n'inama yo kwirinda kunywa ibintu byose babonye ariko banirinda kunywa inzoga zinkorano.'

Yavuze ko muri rusange uyu Murenge ubuyobozi bwagerageje kurwanya inzoga zinkorano ndetse avuga ko uwaba abikora yaba abikora yihishe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Abantu-52-banyweye-ikigage-mu-bukwe-kibagwa-nabi-none-bari-mu-Bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)