Rwanda: Ba bageni bahiriye mu nzu bakarokoka ibibabayeho ni ibitangaza gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi humvikanye ibabaje y'abageni bahiriye mu nzu nyuma y'amezi make barushinze ,kuri ubu aba bageni bari bamaze iminsi barwariye mu bitaro babashije gusubira mu rugo ndetse abagiraneza babakodeshereje indi nzu bagiye kuba batuyemo.

Ngabonziza Eric w'imyaka 28 na  Icyimanimpaye Jeannette w'imyaka 26 bari bamaze iminsi barwariye mu bitaro bya CHUB ,nyuma yo guhira mu nzu bombi, bamaze amezi 4 gusa barushinze, bagatabarwa batarakongoka ,ibyari mu nzu byose ntibarokore na kimwe, kuri ubu bagarutse iwabo mu mujyi wa Rusizi , batahira mu nzu bakodesherejwe by'igihe gito n'abagore bishyize hamwe, bashimira ababatabaye bose banagaragaza ko bagikeneye ubufasha ngo biyubake.

Aganira n'itangazamakuru Ngabonziza Eric yasobanuye bihagije uko byabagendekeye anashimira ababatabaye mu buryo bunyuranye bose,anavuga ko bagikeneye ubufasha kuko kugeza ubu nta kindi barebaho nyuma yo guhisha ibyari mu nzu byose.

Ati'' Twashyingiwe ku wa 12 Kanama 2021, mu ma saa munanai z'igicuku zo ku wa 13 Ukuboza,tumaze amezi 4 gusa turushinze, turyamye nkangukira hejuru nsanga inzu yose iri gushya umuriro watangiye gusatira n'icyumba twari turyamyemo,kuko twayiraragamo turi 2 gusa, ngerageza kwirwanaho ngo nkingure biranga kuko nari ndi gushya bikaze,ubushyuhe bwinshi bw'umuriro bwageze mu cyumba twararagamo,najya gukingura ngashya cyane,mpitamo guhebera urwaje.''

Avuga ko yagerageje ibishoboka byose byabakiza biranga, yajya gushakisha uko basohoka mu cyumba bari barimo umwotsi mwinshi n'ubushyuhe bikabagarura,batabaza ijwi ntirirenge aho, yigira inama yu kumena ibirahuri by'idirishya barimo n'intoki ari bwo byamusatuye ukuboko amaraso atangira kududubiza ari menshi, ariko bituma noneho ijwi ry'umugore watabazaga cyane rigera hanze babona gutabarwa ariko we yamaze kugwa hasi umwuka usa n'uwamushizemo.

Ati'' Nagerageje ibishoboka byose ngo ndengere umugore n'umwana atwite, ndemera ndashya, ibitugu,amaboko n'igice cy'umugongo cyose hafi gukongoka,numva n'iyo napfa ariko umugore n'umwana wanjye bakabaho.

Mbonye bikomeye ibirahuri by'idirishya bimaze kunkomeretsa bikomeye ukuboko amaraso avirirana, nurira igitanda nkubita palafo irashwanyuka,nkubise ibati nshakisha hose umuriro wari warigezemo urankubita nikubita hasi,umwuka urahera kubera umwotsi mwinshi, ibyakurikiyeho sinabimenye, nongeye kwikangura maze iminsi 4 mu bitaro bya CHUB.''

Avuga ko mu byahiriyemo harimo n'amafaranga 100.000 yari yazanye ari bukuremo 50.000 yishyura iyo nzu, agashimira buri wese witanze ngo ibyabo bimenyekane babashe kwivuza no kubona akambaro.

Ati'' Ndashimira cyane mbere na mbere uwari umuturanyi wanjye waciye urugi n'ishoka tukabasha gusohoka n'umukecuru wari unshumbikiye wamutabaje kuko iyo hashira iminota 3 yonyine tutaratabarwa bari gusanga ivu risa'



Source : https://yegob.rw/rwanda-ba-bageni-bahiriye-mu-nzu-bakarokoka-ibibabayeho-ni-ibitangaza-gusa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)