Rwanda: uwahoze ari umukobwa ukundwa na benshi asigaye areba isi icuramye(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yaravuze ati :'isi ni gatebe gatoki' nibyo byabaye ku mubyeyi witwa Emma wafashwe n'uburwayi bw'amayobera akaba asigaye areba isi icuramye nyuma y'aho igikanu cye kirebye inyuma.

Emma mu kiganiro yatanze kuti Youtube yavuze ko yavutse ari umukobwa mwiza ndetse akundwa na benshi. Ubwo yari umunyeshuri yari umubyinnyi mwiza ndetse washimishaga abamurebaga bose .Gusa ubuzima bwaje kumusharirira ubwo yabyukaga agasanga igikanu cye karebye inyuma ,yatangiye kwibaza ibimubayeho ndetse ababyeyi batangira kumuvuza mu baganga batandukanye ariko biranga biba iby'ubusa.

Amaze kuba mukuru yaje gukundana n'umusore ,ndetse bararyamana amutera inda amwizeza ko bazabana ntibiciye kabiri Emma yumvise ko wa mukunzi we yamaze gusezerana nundi mukobwa bahise barushinga.

Kuri ubu Emma afite umwana muto uwo mugabo yamusigiye.uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe nabamukwena kubera uburwayi bwe bakamwita umusinzi kubera uburyo agendayikubita kubintu bitewe n'ijosi rye rireba inyuma,avugako kandi iyo arareba ibintu abibona bicuramye.



Source : https://yegob.rw/rwanda-uwahoze-ari-umukobwa-ukundwa-na-benshi-asigaye-areba-isi-icuramyevideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)