Sadio Mane yasubije umupfumu wari wavuze ko a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihugu cya Benin ntabwo kiri mu mikino y'igikombe cya Afurika, ariko uyu mupfumu yatangaje ko igihe cyose Senegal izakinira na Benin Sadio Mane akajya mu kibuga azafatwa n'umutima agahita apfa. Senegal yitabiriye imikino y'igikombe cya Afurika yaraye itsinze umukino wayo wa mbere bahuragamo na Zimbabwe, ku gitego cyaje mu minota y'inyongera gitsinzwe na  Sadio Mane kuri penariti.


Rutahizamu wa Liverpool abajijwe niba adafite ubwoba ku byo umupfumu yatangaje, yavuze ko ibiba byose ku isi umuntu aba abyiteguye. Yagize ati: "Nakuze bambwira ko urupfu ruba mu biganza by'Imana gusa kandi nizera ko abantu harimo abahanuzi ndetse n'ababeshyi njye nzajya mu kibuga bisanzwe, nimfatwa n'umutima nkagwa mu kibuga, uyu mu mfumu azaba ari we usohoje ubutumwa yahawe n'Imana ntabwo bizaba ari ubushake bwe."



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113368/sadio-mane-yasubije-umupfumu-wari-wavuze-ko-azagwa-mu-kibuga-niyibeshya-agakina-nigihugu-c-113368.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)