Sena igiye kugenzura ibibazo byugarije abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa gitangiye nyuma y'uko tariki ya 1 Ukuboza 2021 hashyizweho iyi komisiyo idasanzwe, ihabwa inshingano zo gucukumbura ibibazo bitandukanye bigaragazwa n'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo hirya hino mu gihugu.

Iyi komisiyo idasanzwe igizwe n'Abasenateri barimo Mureshyankwano Marie Rose ari nawe Perezida wayo, Nsengiyumva Fulgence wagizwe Visi Perezida, Dr. Havugimana Emmanuel, Kanziza Epiphanie, Mupenzi George na Uwera Pelagie.

Aba Basenateri bazasura imidugudu igezweho 63 yo mu Turere twose tw'igihugu mu gihe cy'ibyumweru bibiri, nyuma bagirane biganiro n'abayobozi b'uturere.

Perezida w'iyi komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko nubwo gahunda yo gutuza abantu mu midugudu yagiye itanga umusaruro ikigaragaramo ibibazo bitandukanye.

Ati "Nubwo gahunda ya Leta y'u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y'abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo.'

Yakomeje avuga ko mu bibazo biyigaragaramo harimo n'ibijyanye n'inyubako zisaza vuba.

Ati 'Birimo ibijyanye n'inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n'ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ngo ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare".

Inteko Rusange ya Sena yo ku wa 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n'ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho iyi komisiyo idasanzwe.

Mu Rwanda hamaze gutahwa imidugudu igezweho itandukanye, aho uheruka ari uwa Kinigi, gusa iyo usuye abayituyemo usanga bafite ibibazo bitandukanye birimo kuba nta burenganzira busesuye bahabwa kuri izi nzu, umwanda ndetse n'abazigurisha rwihishwa.

Ni ikibazo na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yagarutseho muri Nyakanga 2021 ubwo yatahaga uyu wa Kinigi.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abaturage bahabwa inzu na Leta hirya no hino mu gihugu baba bazifiteho uburenganzira busesuye ariko badakwiye kuzigurisha uko biboneye kuko aba ari umutungo w'umuryango.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzu ari umutungo wabo bwite ngo ndetse banahabwa ibyangombwa byazo.

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutya, badakwiye kumva ko bafite uburenganzira bwo kuzigurisha uko biboneye kuko ari umutungo w'umuryango.

Ati ' Ntabwo ari inzu uhawe kugira ngo ejo uyigurishe. Ni inzu ariko ushobora gutangaho ingwate kugira ngo ushobore kuba wabona inguzanyo kuko nanone hari uwari ufite inzu ye ashobora kujyana muri banki bakamuha amafaranga rero umuvanye muri iyo nzu ye yatangaga muri banki ukamushyira mu nzu ntumuhe uburenganzira bwo kuba yayitangaho ingwate nanone waba wangije uburenganzira bwe.'

Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y'u Rwanda hagamijwe gukura abaturage mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge.

Sena igiye kugenzura ibibazo bigaragazwa n'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-igiye-kugenzura-ibibazo-bigaragazwa-n-abatujwe-mu-midugudu-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)