Imyate iri mu ndwara bamwe bajya bavuga ko ari iz'abakene dore ko akenshi zihuzwa no kuba umuntu atoga ngo acye, nyamara burya sibo gusa bayirwara kuko ni indwara iterwa na byinshi. Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino ariko ishobora no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano
Imyate iterwa n'iki?
Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n'isuku nke nyamara siko biri.
Nkuko tubivuze, kumagara ibirenge nibyo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:
- Ku isonga haza ho kubura amazi mu mubiri.
- Kudasiga amavuta ku birenge
- Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw'ibuye turinjira bikangiza ikirenge
- Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi
- Kuba urwaye diyabete
- Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)
- Sauna
- Guhora mu nkweto zifunze
- Kutambara inkweto
- No koga buri gihe amazi ashyushye
Ibi nibyo by'ingenzi bishobora gutera ubu burwayi
Imyate ivurwa gute?
Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muriyo twavuga Heel Cream.
Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu
- Fata imineke 2 minini uyivange n'igisate cya avoka.Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti
- Fata agakombe k'ubuki ukavange n'amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30. Buri joro
- Vanga ikiyiko cya vaseline n'ibiyiko 2 by'umutobe w'indimu. Ubisigeho nkuko basiga pommade. Buri joro. Mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura
- Isige amavuta ya elayo (olive) buri joro
- Niba ufite ikibazo cy'uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete nibyo bizagufasha gukira imyate
- Kandagira mu mazi y'indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.
- Vanga amavuta ya elayo n'ibitonyanga by'amazi y'indimu ucuguse kugeza bibaye nk'ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga
- Ushobora no gukoresha amavuta y'ubuto dukoresha duteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama
Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.
Ese ni gute twakirinda imyate?
Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n'ibindi ariko ukwiye kwitaho:
- Niba itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora gukandishaho balafu nyuma y'igihe gito biba byarangiye
- Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi. Koga rimwe cyangwa 2 birahagije bitewe n'ibyo ukora. Kandi mu koga ukirinda amazi ashyushye cyane kimwe n'amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara. Aho kwikubisha igitambaro cy'amazi wihanagura ahubwo nyuma yo koga ushobora kurindira ukumuka, ukihanagura utuzi tagusigayeho ducye
- Niba bishoboka irinde sauna
- Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay'amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge.
Src: umutihealth
Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-byinshi-byerekeye-indwara-y-imyate-nuburyo-wayivuramo/