Sobanukirwa: Kuberiki imbwa zifatana iyo ziri guhuza ibitsina (Gusenzanya) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byaba byarigeze kukubaho ukibaza impamvu imbwa iyo ziri gusenzanya buri gihe zifatana? Kuriya gufatana nibyo bita 'Tie Phenomenon'.

Imbwa ni ikiremwa gitangaje Kandi ni ingenzi gusobanukirwa n'imyitwarire yayo kubinyanye no guhuza ibitsina. Nta gihe gihari cyo gusenzanya kumbwa, ariko imbwa y'ingore ihura n'ingabo kabiri mu mwaka.

Igihe imbwa y'ingore iri mu bihe by'uburumbuke, bigira ingaruka ku zindi z'ingabo zigeze igihe cyo gusenzanya. Imbwa y'ingore iri mu bushyuhe, irekura ibyitwa 'Methyl P-hydroxybenzoate' byagaragaye ko bikurura imbwa z'ingabo bitewe n'impumuro yabyo.

Iyo imbwa z'ingabo zumvise uwo muhumuro warekuwe ningore iri hafi aho, zirawukurikira zikagenda ziyihiga mpaka ziyigezeho.

Ese imbwa zihuza ibitsina (Gusenzanya) gute?

Imbwa y'ingabo itangira yinukiriza ku gitsina cy'iy'ingore. Iyo ingore ibishaka, izamura umurizo maze ikawuherereza uruhande rumwe, aribyo bita 'flagging'

Icyo gihe imbwa y'ingabo ibihawe karibu maze nayo ikinjiza igitsina cyayo igatangira gusenzanya n'ingore nyuma iyo irangije isohora amatembabuzi agomba gutuma ingore ibwegeka.

Mu gihe cyo gusenzanya, imbwa zikora icyo bita 'bleeding tie' cyangwa 'Tie Phenomenon' igikorwa cyingirakamaro gituma habaho ku bwegeka kw'ingore.

Menya yuko igitsina cy'ingabo kibyimba maze kigafata umurego iyo iri gusenza, ibi bituma imbwa ziri gusenzanya zifatana nibura iminota 15 kugera ku isaha.

Biramenyerewe ko imbwa ziri gusenzanya ziterana imigongo mugihe ziba zifatanye. Uku gufatana bituma ntayindi mbwa y'ingabo yazivundira mugihe ziri kwiha akabyizi.

Nyuma yo kwiha akabyizi, imbwa zitandukanya ubwazo nta bundi butabazi bubayeho. Uramenye nyamuneka ntuzazitandukanye kuko byaziteza gukomereka.



Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-kuberiki-imbwa-zifatana-iyo-ziri-guhuza-ibitsina-gusenzanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)