Stromae ufite inkomoko mu Rwanda yasobanuye album ye nshya ivuga ku bihe bikomeye yanyuzemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu Bufaransa ya TF1 , umunyamakuru Anne-Claire Coudray wari ukiyoboye yamubajije niba umuziki we warigeze umufasha kuva mu bihe by'ubwigunge yabayemo.

Uyu munyamakuru yagize ati 'Wabayeho imyaka irindwi uhanganye no kubura ibyishimo bya hato na hato, ndetse no mu ndirimbo zawe akenshi ukunda kumvikana uririmba ku bwigunge, zaba hari icyo zagufashije mu kuva muri ibyo bihe?'

Uyu muhanzi yahise amusubiza yifashishije indirimbo ye nshya yise 'Enfer' cyangwa se 'Ukuzimu' mu Kinyarwanda. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko yashatse kenshi kwiyahura ariko ntabikore.

Ati 'Natekereje kwiyahura rimwe na rimwe ndetse ntabwo ntewe ishema nabyo. Rimwe na rimwe utekereza ko bizaba inzira imwe yonyine yo kubicecekesha, ibyo bitekerezo byose byo kunshyira mu kuzimu.'

Stromae si ubwa mbere yaba aririmbye ku buzima bwe bwite cyane ko indirimbo yitwa 'Papaoutai'' akomoza kuri se kubera ubuzima yakuriyemo atamubona se.

Album nshya y'uyu muhanzi yise 'Multitude' iriho indirimbo 12. Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo butandukanye kuko uyu muhanzi avuga ko yakoreshejeho ibicurangisho byinshi birimo ibyo muri Aziya, Amerika y'Epfo na Afurika.

Ati 'Nibyo nkunda gukora, kuvanga ibintu. Igitekerezo cyari ugukura inganzo ahantu hatandukanye ariko ntafashe igihugu kimwe. Ntabwo nashakaga kugira indirimbo yo muri Bolivia gusa ahubwo nashakaga gufata akantu ko muri RDC nako mu Rwanda n'ahandi henshi. Mbese nashakaga guhuza ibintu byinshi.'

Uyu mugabo atanga n'urugero rw'igikoresho cyitwa 'Erhu' cyo mu bwoko cya Violin ariko kikaba igicurangisho gakondo cyo mu Bushinwa nacyo yifashishije kuri iyi album ye. Anavuga ko kandi yifashishijeho igicurangisho cya Harpsichord ndetse akakivanga n'injyana ya Funk yo muri Brésil n'ibindi byinshi.

Ngo impamvu album ye yayise 'Multitude' ni uko iriho uruvange rw'ibintu bitandukanye.

Stromae yavuze ko abantu babona indirimbo ze mu buryo butandukanye bitewe na buri wese n'ibihe arimo kuko hari abazifata nk'iz'ibyishimo abandi bakazifashisha bari mu bihe bikomeye.

Ati 'Abantu basobanura umuziki wanjye nk'uw'ibyishimo ariko na none urimo n'umwijima gake cyangwa se ubabajemo gake. Ni ko mbona ubuzima. Ntabwo ari uw'abazungu byuzuye cyangwa se abirabura byuzuye. Harimo ibihe bikomeye n'ibindi by'ibyishimo.'

Uyu muhanzi avuga ko iyi album kuyikora mu buryo ikozemo byanaturutse kuri mama we kuko yakundaga kubatembereza bakabona ibintu bishya.

Album nshya ya Stromae izajya hanze ku wa 4 Werurwe 2022.

Iyi album izaherekezwa n'ibitaramo bitandukanye azakora byo kuyimenyekanisha. Bizatangira muri Werurwe 2022 kugera mu 2023 hagati. Stromae azakorera ibitaramo mu Bubiligi, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Buholandi, u Busuwisi n'u Budage.

Mu Ukwakira Stromae yashyize hanze indirimbo yise ''Santé'' iri mu ziri kuri iyi album ye nshya.

Stromae agiye gushyira hanze album nshya nyuma y'uko yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga 'Racine carrée' yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga 'Cheese'.

Ushaka kumva iyi ndirimbo Wakanda hano:



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/stromae-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yasobanuye-album-ye-nshya-ivuga-ku-bihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)