Super Manager wimyaka 23 numugabo wa Mukape... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku wa 18 Ukuboza 2021, Kompanyi yitwa Imanzi Ltd itegura irushanwa rya Mr Rwanda yafunguye urubuga rwa internet www.misterrwanda.rw abasore biyandikishirizaho. Mu gihe cy'iminsi ibiri, abasore 100 bari bamaze kwiyandikisha.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022, abategura irushanwa rya Mr Rwanda babwiye INYARWANDA ko abasore 300 ari bo bamaze kwiyandikisha.

Mu bantu bazwi bamaze kwiyandikisha harimo Gakumba Patrick [Super Manager] ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo wa Mukaperezida.

Super Manager azwi nk'umuhanzi ariko kandi ugaragara cyane binyuze mu biganiro bitandukanye agirana na shene za Youtube. Ajya anyuzamo akiyita 'umwami wa Youtube'.

Kuva mu 2020 yavuzwe mu igura n'igirusha ry'abakinnyi, guhangana n'abamwibasira mu biganiro bitandukanye n'ibindi. 

Ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda basinyira amafaranga yo kwamamaza ibigo bitandukanye atavugwaho rumwe.

Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko. Super Manager yabwiye INYARWANDA ko afite imyaka 23 y'amavuko, ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko arengeje iyi myaka. Ati 'Ku munsi wo kwiyamamaza nzerekana irangamuntu.'

Kwizera Evaritse ushaka ikamba rya Mr Rwanda yavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva muri Gashyantare 2019 ubwo hasakagaraga inkuru y'urukundo rwe na Mukaperezida.

Kwizera yabwiye INYARWANDA ko yamaze kwiyandikisha ariko ko adafite icyizere cy'uko bazamufata bitewe n'uko afite umugore.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 17 Ukuboza 2021, abategura Mr Rwanda bavuze ko umugabo wubatse ufitanye isezerano n'umugore we atemerewe kwitabira.

Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y'amavuko, Email, nimero za telefoni, aho atuye n'Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

Mr Rwanda, ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo kuri Imanzi Ltd yiyemeje kuritegura.

Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ibizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari Rudasumbwa mu bandi.

Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

Rifite intego yo guhitamo umusore ufite umutima w'ubutwari/umuhate (Brave), Ubwenge (Brain) n'Umuco (Culture)

Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

1.Kuba ari umunyarwanda.

2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na 30.

3.Kuba atarakatiwe n'inkiko.

4.Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance).

6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.


Umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste yagaragaje ko yiyandikishije muri Mr Rwanda abaza niba azashyigikirwa


Kwizera Evariste avuga ko afite impungenge z'uko bashobora kutazamwemerera guhatana muri Mr Rwanda


Super Manager avuga ko ntawe ukwiye guhakana ko afite imyaka 23 y'amavuko, kuko afite indangamuntu ibigaragaza Â 

Super Manager avuga ko mu basore 300 bamaze kwiyandikisha ntawe uzamuhiga 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SEXY LADY' YA SUPER MANAGER

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113180/super-manager-wimyaka-23-numugabo-wa-mukaperezida-mu-basore-300-bashaka-ikamba-rya-mr-rwan-113180.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)