T Bless yatakambiye Confy amusaba gukorana na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

T Bless aganira na InyaRwanda.com, yahishuye ko amaze igihe kitari gito yandikira Confy ndetse ngo anashaka uko bavugana mu rwego rwo gushaka ko bakorana indirimbo. T bless aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Choco'. Mu magambo ye Tbless yagize ati

'Njye maze igihe nandikira Confy musaba gukorana nawe indirimbo kandi ni ikintu mfite kumutima wanjye kandi nzanakigeraho. Nabishatse kuva kera ariko ntabwo nigeze nshika intege kuko nziko hari ubwo bizakunda nkakorana nawe. Confy ni umuhanzi mwiza, ni umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi ni umuhanzi ufite icyo ashaka kugeraho, mu by'ukuri rero kuba nakorana nawe byaba ari byiza cyane kuko byamfasha kugeza ubutumwa bwanjye kubanyarwanda.

Ndashaka kugera kure muri muzika yanjye niyo mpamvu nkubita hirya no hino kugira ngo mbe nagera ku ntego yanjye uyu munsi cyangwa ejo, gusa nziko ntakinanira umutima ushaka. Uyu mwaka nzawukoramo ibishoboka kandi ni intego nihaye ugitangira'.


Confy wasabwe na T bless gukorana indirimbo mu rwego rwo kumufasha

Tbless ni umuhanzi Nyarwanda ufite uburyo ashyiramo imbaraga kugira ngo ibihangano bye bigere aho yifuza ko bigera. Kubwe ngo gukorana n'uyu muhanzi umwe mubafatwa nk'abayoboye iki kiragano,  byazatuma impano ye irushaho kujya aho yifuza ko igera.

T bless wifuza gukorana indirimbo na Confy mu rwego rwo kuzamura urwego rwe rw'umuziki

REBA HANO CHOCO T BLESS AHERUTSE GUSOHORA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113172/t-bless-yatakambiye-confy-amusaba-gukorana-nawe-indirimbo-113172.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)