Teta Diana ari mu Rwanda aho ari gukorera umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Teta uzwi mu ndirimbo zirimo 'Birangwa' aba mu Rwanda nibura amezi atandatu buri mwaka aho akorera ibikorwa bye by'umuziki agasura n'umuryango.

Yabwiye INYARWANDA ko ukwezi kwirenze ari mu Rwanda aho ari gukorera umushinga wihariye mu nyungu rusange y'abahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Suede.

Avuga ko atari umushinga w'indirimbo. Ati 'Ntabwo ari imishinga y'indirimbo. Ni umushinga wihariye ariko ufite aho uhuriye n'umuziki, mu nyungu rusange y'abahanzi nyarwanda,'

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko uyu mushinga uzagirira akamaro abahanzi bagenzi be, by'umwihariko abakobwa. Ati 'Ni umushinga uhuza abahanzi mu bihugu byombi [U Rwanda na Suède.]'

Teta ari mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 01 Nyakanga 2021, asohoye Extended Play (EP) yise 'Umugwegwe' iriho indirimbo enye 'Umugwegwe', 'Undi munsi', 'Uzaze' ndetse na 'Agashinge.

Indirimbo 'Undi munsi' yubaka umuntu watakaje icyizere akumva ko 'ejo ni undi munsi'. Ni mu gihe mu ndirimbo 'Uzaze' asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk'uko benshi babyibwira.

EP ye yakozweho n'abacuranzi batandukanye kandi b'abahanga. Mu buryo bw'amajwi (Mixage na Arrangement) byatunganyijwe na Didier Touch bakunze gukorana. Ni mu gihe mastering yakozwe n'uwitwa Pieter de Waghter na we usanzwe atunganya imishinga y'uyu muhanzikazi. 


Teta yavuze ko ari gukora ku mushinga uhuje abo mu Rwanda n'abo muri Suède 


Teta Diana wubakiye umuziki we kuri gakondo Nyarwanda amaze iminsi agaragaza ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda Teta Diana na Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo bahuriye mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE EP 'UMUGWEGWE' Y'UMUHANZIKAZI TETA

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113695/teta-diana-ari-mu-rwanda-aho-ari-gukorera-umushinga-uzahuza-abahanzikazi-hagati-yu-rwanda--113695.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 9, May 2025