Umuhanzi The Ben umaze kubaka izina murubando rwa muzika hano mu Rwanda yumvikanye kuri Radio mu kiganiro Sunday Night asubiza abibaza ikibazo cyuko Indirimbo ye yagiye kuri Channel ya Diamond Platinumz wo muri Tanzania.
Ni ikiganiro byumvikanako yakoze ahamagawe kuri Telefone. Umunyamakuru Abanza kuramutsanya na The Ben hanyuma agahita kwikubitiro amubaza ikibazo kiri kwibazwa nabantu benshi cyuko Indirimbo ye 'Why' yakoranye na Diamond yagiye ku mbuga za Diamond. The Ben nawe amusubiza mwijwi rituje wumvako ririmo uburakari avugako atabona uko agisuboza adashyizemo uburakari ati ndetse nundi wese ukibaza Hari ibindi agamije.
The Ben niwe muhanzi was kabiri wumunyarwanda ukoranye Indirimbo na Diamond nyuma yiyo Mico The Best yakoranye nawe nubwo atageze ku rwego ruhambaye.